Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umwana w’imyaka 10 watewe inda na Nyirarume nyuma yo kubyara ntibyagenze neza

Mu gihugu cya Kenya hamaze iminsi havugwa inkuru y’umwana muto w’umkobwa ufite imyaka 10 wahohotewe na Nyirarume ndetse akaza kumutera inda, none akaba yaribarutse.

Umuyobozi mu kigo gishinzwe uburenganzira bwa Muntu muri kiriya gihugu yatangaje iyi nkuru ku wa 5 Kanama 2024.

Yatangaje ko uyu mwana w’imyaka icumi yabashije gukuza inda ndetse akaza kubyara, ariko akabyara abazwe, akomeza avuga ko umwana yabayeho ariko nyuma y’iminsi 8 akaza kwitaba Imana.

Amakuru avuga ko Ise w’uyu mwana w’umukobwa wahohotewe, yanze ko amugarukira mu rugo, gusa leta yagerageje kumufasha kuko yahise imujyana mu kigo cy’amashuri cyaho biga babamo. Kuri ubu ari koroherwa.

Njeri Wa Migwi yagize ati: “Se yanze ko amugarukira mu rugo rwe. Twamujyanye ku ishuri biga bacumbikirwa. Kuri ubu ari kugenda yoroherwa gahoro gahoro. Umutima wanjye ukomeje kubabazwa n’iyangizwa ry’abana b’iki gihugu.

Ubusanzwe biragoye kubyiyumvisha ko umwana w’imyaka 10 ashobora kubyara ariko bitewe n’misemburo iri mu muntu, hari ubwo usanga umukobwa yageze mu gihe cyo kuba yasama kandi akiri muto.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko mu gihugu cya Kenya ifatwa ku ngufu ry’abana bato rikomeje kuvuza ubuhuha.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments