Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali habaye impanuka ikomeye abarimo umwana w’imyaka 2 baraharenganira

Mu Mudugudu w’Ubumanzi, Akagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, ho mu Karere ka Nyarugenge ku muhanda mushya ujya kuri RURA habereye impanuka ikomeye, aho imodoka ebyiri zagonganye zigasiga ziharenganyirije babiri.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 8 Kanama 2024, muri abo babiri bahakomerekeye bikabije harimo umwana w’imyaka 2 y’amavuko ndetse n’uwari umuhetse. ubwo iyi mpanuka yabaga aba bagonzwe bari bakiri bazima bose gusa inkuru yaje gusohoka nyuma kuri uyu mugoroba ni uko umwana yaje kwitaba Imana ari kwa muganga.

Amakuru akomeza avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’imodoka imwe yaje ikagonga indi, ndetse bivugwa ko uwari utwaye iyi modoka yari yasinze.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa BTN ducyesha iyi nkuru, yagize ati ” Umushoferi yaje afite umuvuduko mwinshi hanyuma agonga indi modoka ayirenza umuhanda, iri kwikaraga nibwo yakubise ikibuno umugenzi wagendaga n’amaguru ndetse ahetse umwana maze nawe yikubita munsi y’urugo.”

Uyu mushoferi wagonze, yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru dore ko ubwo yakoraga impanuka yashatse kwiruka ariko ahita afatwa n’inzego z’umutekano.

Uyu mukobwa wari uhetse umwana wagongewe muri iyi mpanuka yakomeretse ndetse n’umwana yari ahetse agubana ijosi ndetse aravirirana cyane, icyakora abaturage batabariye hafi ndetse imbangukira gutabara ihagera kare umukobwa ajyanywa kwitabwaho ku bitaro bya Nyarugenge naho umwana ajya kwitabwaho ku bitaro bya CHUK kuko we yari yakubanye ijosi kandi ari kuvirirana cyane, akeneye ubufasha bwihuta, gusa inkuru y’akababaro yaje gusohoka ni uko uyu mwana yaje kwitaba Imana.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel yemeje aya makuru ndetse avuga ko bibabaje kubona umuntu ajya mu muhanda yasinze agatwara imodoka.

Ati” Birababaje gusanga umuntu atwara ikinyabiziga yanyweye inzoga yasinze kandi ibisindisha nibyo biba bitwaye imodoka kuko ubwenge bwe buba bwataye umurongo, Polisi ntizabyihanganira, buri munsi dukora ubukangurambaga. Ikindi ugasanga umushoferi atwarana umuvuduko mwinshi yajya kugongana n’ikindi agahita ajya kuvogera abanyamaguru mu cyerekezo cyabo,  Ababyeyi bigishe abana uko bitwara mu muhanda ndetse ntibabatererane ndetse n’abatwara ibinyabiziga bitwararike”.
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments