Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abasifuzi bazasifura imikino y’Amavubi bamaze kumenyekana

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka ikipe y’igihugu Amavubi azakina imikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa kizabera muri Maroc mu mwaka wa 2025, aho ku mukino wambere u Rwanda ruzakina na Libya naho ku munsi wa kabiri rugakina na Nigeria.

Tariki ya 4 Nzeri 2024 nibwo u Rwanda ruzakirwa na Libya ku mukino wa mbere, umukino uzabera i Tripoli, uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi barimo Ahmad Imtiaz wo mu Birwa bya Maurice yungirijwe na Babajee Ram na Asweet Teeluck na bo bakomoka muri icyo gihugu. Aha umusifuzi wa kane azaba ari Patrick Milazar nawe ukomoka muri icyo gihugu, mu gihe Komiseri akomoka muri Maroc, akaba ari Jamal Kaaouachi.

Tariki ya 10 Nzeri 2024, Amavubi azakina umukino wa kabiri aho azakira Nigeria kuri stade Amahoro, uyu mukino uzasifurwa na Karim Sabry ukomoka muri Maroc, uzaba wungirijwe na bagenzi be bakomoka mu gihugu kimwe ari bo Akarkad na Mostafa Hamza Nassiri. Umusifuzi wa kane azaba ari EL Fariq El Fariq Hamza na we wo muri Maroc mu gihe Khalid Abdallah Mohamed wo muri Tanzania ari we uzaba ari Komiseri.

Muri iyi minsi u Rwanda ruri kwitwara neza ugereranyije n’imyaka ishize, ndetse muri iyi mikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa, Amavubi yitezweho kwitwara neza, dore ko aya ma kipe bazakina basanzwe baziranye.

Kuri ubu ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi, iyoboye itsinda ibarizwamo ryo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’isi, muri iri tsinda Amavubi arikumwe kandi na Nigeria ndetse na Benin bihuriye no mu itsinda ryo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments