Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umusore wibye shene ya Yago yakatiwe

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, umuhanzi ubifatanya n’ubunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yitabaje urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, nyuma yo kwibwa shene ye ya Youtube yajyaga anyuzaho ibikorwa bye.

Nyuma y’igihe gito mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, Yago yafashijwe kongera kubona Shene. Mukubona iyi Shene basanze uwahoze ari umukozi we Ndangwa Ally, ariwe wari warayibye.

Uyu Ndangwa Ally yatawe muri yombi ndetse yemera icyaha, avuga ko impamvu yari yarayibye ari ukubera Yago yari yaramwirukanye ngo ntashoboye akazi.

Kuri uyu wa 8 Kanama 2024, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, nibwo uyu Ndangwa Ally yaburanishijwe ndetse arakatirwa.

Uyu Ally yahamijwe icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa y’undi akiba amwe mu makuru y’ibanga. Uyu musore w’imyaka 27 yakatiwe imyaka 2.

Iyi myaka 2 yakatiwe isubikiye muri umwe, bivuze ko umwe ariwo azamara muri gereza undi akawufungishwa ijijo.

Iyi shene ya Yago yibwe tariki ya 1 Nyakanga 2024, Yago yongera gutangaza ko yayibonye ku wa 20 Nyakanga 2024.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments