Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Amakuru mashya: Abahanzi bagabiwe inka na H.E Paul Kagame bazicyuye

Ukwezi gushize kwa Nyakanga 2024, abahanzi batuye mu karere ka bugesera barimo Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close, Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, Rwangabo Nelson uzwi nka Nel Ngabo, Nemeye Platini uzwi nka P, basuye urwuri rw’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Nyuma yuko Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, babakiriye ndetse bakabatambagiza uru rwuri rw’umukuru w’igihugu ruherereye mu karere ka Bugesera, yaje kubagabira inka.

Kuri uyu wa 3 tariki ya 7 Kanama 2024 nibwo aba bahanzi  bakiriye inka bagabiwe n’umukuru w’igihugu ubwo bari bamusuye.

Nyuma yo kwakira izi nka bagaragje ibyishimo bidasanzwe by’uko bakiriye inka bagabiwe n’umukuru w’igihugu.

Umuhanzi Tom Close wagiye gucyura izi nka ari kumwe n’umufasha we Tricia bari kumwe ubwo bakirwaga na Perezida, yagize ati “Uwangabiye Inyambo twataramye i Kibugabuga na Ngeruka, ni Rudasumbwa, Intore izirusha intambwe. Uyu munsi inka mwatugabiye twazakiriye mu Rwuri, Imana y’u Rwanda yakuduhaye nk’umugabe Paul Kagame iragahora ku isonga. Watugabiye Inziraguhinyuka, Ineza n’Ingeruzabahizi.”

Umuhanzikazi Knowless, na we yagaragaje ibyishimo byo kuba we n’umugabo we Ishimwe Clement bakiriye izi nka ku munsi bazirikanaga isabukuru y’imyaka umunani bamaze barushinze n’imyaka 13 bamaranye bakundana.

Yagize ati “Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’Umubyeyi wacu Rudasumbwa Paul Kagame. Umutima wanjye wuzuye amarira y’ibyishimo.”

Knowless yakomeje agira ati “Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera, n’ubu aracyadusingagiza ngo tudatsikira.”

Umuhanzi Nel Ngabo na we wakiriye izi nka ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, yagize ati “Impano y’agatangaza buri wese yakwifuza kwakira ku munsi we w’amavuko. Rudasumbwa wangabiye INZIRAKURUTWA twataramye Paul Kagame.”

Platini P. na we wagabiwe na Perezida Paul Kagame, akaba yamaze kwakira inka yagabiwe, yagize ati “Komeza ugabe biganza bigwije Paul Kagame. Imberabagabo na Rutaganzwa zitashye ku ibere rya Karumuna.”

Ubwo Perezida Paul Kagame yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ageze mu karere ka Bugesera, nibwo umuhanzi Butera Knowless yamusabye ko yazabatumira mu rwuri rwe bagataramana, ndetse nawe arabibemerera.

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments