Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kana tariki ya 8 Kanama 2024, inyubako iherereye mu mujyi wa kigali, downtown izwi nka Hotel 2000, kimwe mu bice byayo cyafashwe n’inkongi y’umuriro.
Igice cyo muri iyi nyubako cyafashwe n’inkongi y’umuriro ni igikoni kimwe mu bikorera muri iyi nyubako, giherereye mu igorofa ya 5 y’iyi nyubako.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro ishobora kuba yatewe n’amavuta yo gutekesha yari ari muri icyo gikoni, bishoboka ko yaba yagize aho ahurira n’umuriro.
Ubwo inkongi yazamukaga, abakozi bakora muri iyi restaurant bahise bakora ibishoboka byose ngo bazimye umuriro utarateza ibindi byago bikomeye. Muri iyi nkongi kandi ntawabikomerekeyemo cyangwa ngo ahasige ubuzima nkuko amakuru abivuga.