Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwahagaritse irindi torero rimaze imyaka irenga 12 Rwanda

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko hashigiwe ku Itegeko n° 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 16 na 20 n’andi mategeko ashingirwaho mu gufata ibyemezo, hafunzwe itorero rya  Ebenezer Rwanda.

Ibi bikubiye mu ibaruwa RGB yageneye ubuyobozi bw’itorero  Ebenezer Rwanda,. Iri torero rikaba ryafunzwe bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’abayoboke baryo ndetse n’abayobozi baryo, uri guteza amakimbirane n’umwiryane bikomeye.

Iri torero ryatangiye mu mwaka wa 2011 rihagaritswe nyuma y’umwiryanye wabayemo, abayobozi biri torero bagashaka kugurisha rumwe mu nsengero z’iri torero ndetse bashaka kwikubira imitungo y’itorero.

Mu mwaka wa 2022 nibwo ubuyobozi bw’iri torero bwasohoye itangazo buvuga ko bwashyize ku isoko rumwe mu nsengero z’iri torero ndetse ko bashakamo million 400 Rwf.

Uru rusengero ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka, ruri ku buso bwa metero kare 3200, ndetse ko rushobora kwakira abasaga igihumbi na ’parking’ ijyamo imodoka 200, kandi hari n’inzu nto ku ruhande.

Byaje kunanirana hagati y’ubuyobozi ubwabo ndetse n’abayoboke b’iri torero, nibwo nyuma haje kujya hanze irindi tangazo rivuguruza irya mbere.

RGB yaje kwinjira mu kibazo kiri torero cyane ko yari yitabajwe, yagerageje kubunga ndetse ibaha igihe cyo gucyemura ibi bibazo ariko biranga birananirana. Nyuma RGB ibigizemo uruhare haje gutorwa ubuyobozi bushya bw’iri torero ariko ntagihe kiracamo nabo bagirana umwiryane bacikamo ibice, amakimbirane arushaho gukaza umurego.

Si ibyo gusa kuko kubera imyifatire ya bamwe mu bayobozi ndetse na bamwe mu bayoboke biryo torero baje kujya bateza umutekano mucye bityo bikabangamira ituze rya rubanda.

Nyuma baje kugera aho barwana bakizwa n’inzego z’umutekano, ibi byo byabaye ku mashami  y’iri torero, harimo irya Kanombe na Giheka. Ibyo byose nibyo byatumye RGB ifata umwanzuro wo kurifunga.

Indi mpamvu yatumye rifungwa kandi ni ukuba bigaragara ko Itorero ridafite icyerekezo gifatika kuko mu bayobozi nta n‘umwe ufite impamyabumenyi mu by’iyobokamana nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere kandi igihe cy’imyaka itanu cyo gushaka ibyo byangobwa cyatanzwe n’itegeko cyararangiye muri Kanama 2023.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments