Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Uretse amakipe atatu gusa mu Rwanda ntayindi kipe irahemba abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa 7

Mu Rwanda kimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu makipe ni ikibazo k’imishahara, ndetse akenshi ikunze kugera ku bakinnyi itinze, rimwe na rimwe bamwe mu bakinnyi bakumvikana bataka ko badaheruka guhembwa.

Ubusanzwe abakinnyi baba bagomba guhembwa buri kwezi bitewe na system y’ikipe, gusa rimwe na rimwe mu makipe yo mu Rwanda usanga ukwezi kurangiye, abakinnyi bagategereza umushahara bagaheba, ugasanga bawubonye nko mu kundi kwezi kugeze hagati cyangwa kurangiye.

Wavuga urugero nko muri uyu mwaka, kuri ubu tugeze ku itariki ya 6 Kanama ariko igitangaje amakipe yahembye abakinnyi umushahara w’ukwezi gushize kwa Nyakanga, ni mbarwa.

Kugeza ubu biravugwa ko ikipe eshatu gusa arizo zimaze guhemba abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa 7, ayo ma kipe ni Apr Fc, Police Fc ndetse na Gorilla Fc. Aya ma kipe niyo ari kwisonga mu Rwanda mu guhemba neza abakozi, ndetse imishahara yabo ntiraranywe.

Kuri ubu haribazwa niba ikibazo kiba kuri aya makipe yo mu Rwanda, ari ikibazo cy’amakiro cyangwa se ari ikibazo cy’uburangare bw’abayobozi b’ama ekipe.

Gusa nanone ikibazo cy’amikoro nicyo gishyirwa mu majwi cyane kuko usanga amakipe yo mu Rwanda akennye cyane, ndetse nt’abaterankunga afite bahagije bashobora kuyatera inkunga.

Ibi kandi biri muri bimwe mu bidindiza umupira wo mu Rwanda, kuko usanga kubera amikoro make, amakipe agura abakinnyi badashoboye kubera aribo baba bahendutse bityo bigatuma shampiona ibiha ndetse n’imikino bakina ikabihira ijisho.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments