Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mu karere ka Kamoyi agatsiko k’abitwaje intwaro bakomerekeje abaturage

Mu Majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Kayenzi mu Kagali ka Bugarama, haravugwa urugomo rw’abasore bitwaje intwaro batemaguye abaturage.

Aba basore bane bakomeje kugenda bitwaje imihoro bagatema abaturage, rimwe bakabasanga mu ngo cyangwa bahuriye mu muhanda.  Muri aba bagizi ba nabi, harimo uwo bita Ndayizeye, Yamuremye, Sethi, ndetse nundi wa kane nawe witwa Ndayizeye, nkuko bitangazwa n’umwe mu baturage batemwe.

Umuturage umwe mu batemwe yagize ati “Bantemejeshe imihoro bantera n’ibuye ryo mu gahanga, ariko bantemye nageze mu rugo kuko nari nirukanse mpungira mu rugo, gusa barahansanze bantemerayo, mpungira ku muturanyi naho bantemerayo, niruka injya kwa mukuru wange naho bansangayo.”

“Aba basore uko ari bane bitwaza imihoro ndetse n’ikindi kintu bacurishije muri ferabeto kimeze nk’icumu, aba basore bagendaga bigamba ndetse bampora ko nanze kujya kubafasha kurwana mu murenge baheruka guteramo, bajyaga banavuga ko ngewe bazanyica kuko nanze kujya kubafasha.”

Uyu musore kandi watemeguwe avuga ko ubuyobozi bubizi ariko ntacyo bubikoraho kuko abo basore buri munsi baba bidedembya muri karitsiye.

Aba basore bari gutemagura abaturage, ntiharamenyekana impamvu bakora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse ngo si uwo musore gusa batemye kuko hari n’abandi baturage bagiriwe nabi.

Amakuru kandi akomeza avuga ko bajya batera ahantu runaka bakajya kurwana yo, kuko no mu bisobanuro by’uyu musore watemaguwe, avuga ko bamutemye bamuziza ko yanze  kujya kubafasha kurwana mu wundi murenge baturanye.

Ubwo umunyamakuru wa BTN Tv ducyesha iyi nkuru yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi ngo yumve ko iki kibazo cyaba kizwi n’ubuyobozi, ntibyabashije gukunda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments