Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Urukundo rwa Harmonize na Poshy Queen ruri mumarembera

Mu minsi yashize urukundo rw’umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania ndetse n’umukobwa w’ikizungerezi Poshy Queen, ni rumwe mu nkundo zakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri East Africa.

Gusa nubwo urukundo rwabo rwamamaye cyane, kuri ubu ntiruhagaze neza ndetse rushobora kuba ruri mu marembera, bishoboka ko rwanashyizweho akadomo.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye kwibaza ikiri kujya mbere hagati yaba bombi,  nyuma yuko byagaragaye ko haba Harmonize cyangwa Poshy Queen ntanumwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga ndetse buri umwe yasibye amafoto y’undi.

Ibi bibaye nyuma yuko Harmonize aherutse gutangaza ko Poshy Queen ariwe rukundo rw’ubuzima bwe iteka atazongera kujaraja ndetse yifuza ko bazabyarana abana. Si ibyo gusa kuko no mu cyumweru gishize aba bombi bajyanye mu birori bya Yanga Day.

Benshi bakomeje kwibaza niba aribyo koko batandukanye cyangwa niba ari imikino barimo, gusa biramutse aribyo, Harmonize yaba akomeje guca agahigo mu gukundana n’abakobwa benshi kandi ntibamarane igihe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments