Tuesday, October 22, 2024
spot_img

BREAKING NEWS : Umukino wa APR FC na Police FC wamize bunguri umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Mukura VS

Ku wa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 10 Kanama 2024, nibwo hagombaga kuba umukino wa Gicuti wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Mukura VS.

Kuri ubu amakuru aravugwa ko uyu mukino utakibaye ku itariki ya 10 Kanama 2024. Ubusanzwe uyu mukino wari kuzaba ubwo Mukura VS yari kuzaba yishimira ibirori by’umunsi wa Mukura (Mukura Day) cyangwa se ‘MVS Season Launch’.

Uyu mukino ushobora kutaba cyangwa ugahindurirwa igihe kuko  Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Ikipe ya Mukura VS ko umukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports kuri ‘MVS Season Launch”udashobora kubera rimwe na Super Cup izahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama, saa Cyenda.

Ntiharamenyeka impamvu nyamukuru yatumye umukino wa Super Cup uburizamo umukino wa Gicuti wagombaga guhuza ikipe ya Mukura VS ndetse n’ikipe ya Rayon sports. Ni mu gihe abantu benshi bumva ko nta mpamvu yari guhagarika uyu mukino.

Ibi kandi byababaje cyane abafana b’amakipe yombi yaba iya Mukura ndetse n’iya Rayon Sports, ndetse benshi muri bo bakomeza kugaragaza ko mu Rwanda nta buringanire bw’amakipe buhari.

Umwe ati “Gute umukino w’amakipe uburizwamo ngo ni uko andi makipe agiye gukina ?, kandi mu byukuri atari ikipe y’igihugu ?, yose ari ama club, byumvikana ko hari ikipe zirutishwa izindi !!”.

Gusa nubwo aba bavuga ibi, hari abari ku ruhande rwa Ferwafa, bavuga ko igikombe gikomeye kurusha ibindi mu gihugu (Super Cup) kiba kigomba kubahwa no guhangwa amaso.


Src: IGIHE

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments