Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umupasiteri muri ADEPR yatawe muri yombi azira kwigomeka ku mategeko

Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Kabarore,Akagari ka Nyabikiri mu mudugudu wa Ngarama haravugwa amakuru y’umuyobozi akaba n’umupasiteri w’itorero rya ADEPR watawe muri yombi nyuma yo kurenga ku mabwiriza  akajya gusengera mu rusengero rwafunzwe.

Ku cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, nibwo uyu muyobozi wa ADPER Ngarama, Nsengiyumva Francois, yiraye akajya gusengera mu rusengero rwa ADPER Karama kandi rwarufunzwe igihe izindi nsengero zafungwaga, ndetse nibwo yaje gutabwa muri yombi.

Ku cyumweru ubwo uyu Nsengiyumva yafatwaga yari yakoranyije abandi bakrisitu bari gusengera muri uru rusengero rwafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa na Leta.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Rugaravu Jean Claude, yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru BWIZA ducyesha iyi nkuru. Yavuze ko Nsengiyumva Francois yatawe muri yombi ku cyaha cyo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta, avuga ko kuri ubu uyu Nsengiyumva afungiye kuri Sitasiyo ya Kabarore aho yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ibi bibaye nyuma yuko mu Rwanda hamaze gufungwa insengero zirenga 5000 mu gihugu hose ndetse bikaba biteganywa ko umubare uziyongera bitewe n’izindi nsengero zikomeza gukorerwa igenzurwa.

Ubuyobozi ndetse na RGB bakomeza kugira inama abantu bose banyuranya n’amategeko bakajya gusengera mu nsengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, ko atari byiza kandi bashobora kwisanga mu maboko y’ubutabera.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments