Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuhungu wa Perezida Museveni yemeje ko agiye kuza mu Rwanda

General Muhoozi Kayinerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ndetse n’umuhungu wa Perezida Museveni, yatangaje ko ku wa 11 Kanama 2024 azaba ari mu Rwanda aho azaba yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X niho yatangarije ko vuba aha aza gusura igihugu cy’u Rwanda ndetse akaba ari igihugu afata nk’igihugu cye cya Kabiri dore ko akunze no kwita Paul Kagame ko ari Se wabo (Uncle we).

Yagize ati “Nzitabira ibirori by’irahira rya Afande Kagame, sinshidikanya ko ibyo birori bizaba bikomeye muri Africa uyu mwaka. Urukundo nirwogere, (Rukundo Egumeho)”.

Uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda ni umwe mubagize uruhare kukuba u Rwanda na Uganda bibanye neza, dore ko mu bihe byashize umubano w’ibihugu byombi wigize kuzamo agatotsi, akaba umwe mu bambere  babyuye umubano w’ibihugu byombi.

Uyu kandi abaye umushyitsi wambere utangaje ko azitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame bizaba kuwa 11 Kanama 2024, nyuma yuko atsinze amatoro y’umukuru w’igihugu.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments