Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali uruganda rw’imyenda rwafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kanama 2024, mu mujyi wa Kigali uruganda rukora imyenda rwa  C&D Products Rwanda rwafashwe n’ingongi y’umuriro ibyarimo birakongoka.

Uru ruganda ruherereye mu cyanya k’inganda i Masoro, rwatangiye gushya ahagana saa kumi nimwe za mu gitondo aho nta mukozi wari wakagera ku kazi.

Ibikoresho byose byifashishwaga mu gukora imyenda, nk’imashini, amapamba, ibitambaro n’ibindi, byose byahiye birakongoka. Gusa ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomerekeremo.

Ntabana Yves, umuyobozi ushinzwe imikorere muri uru ruganda rwa C&D, yagize ati ” Rwahiye Pe! Hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw’imyenda n’ibitambaro byose byahiye.”

Ubwo uru ruganda rwashyaga, hitabajwe inzego z’umutekano zishinzwe kuzimya umuriro, ndetse zihagera mu gitondo bidatinze, ariko inyubako ndetse n’ibikoresho byari byamaze kwangirika.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi ariko hakaba hagikorwa iperereza ngo kimenyekane.

Inkongi y’umuriro ni kimwe mu bikunze kwibasira inganda, ahandi hantu hakorerwa ubucuruzi, mu ngo ndetse n’ahandi,  ku bw’ibyo Polisi y’u Rwanda ikomeza kwibutsa buri muntu wese kwirinda igishobora guteza inkongi y’umuriro nko kwirinda ko Gas yakwangirikira mu nzu, gukoresha insitarasiyo zimeze neza z’amashanyarazi, n’ibindi.

Src:Igihe

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments