Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Polisi yarohoye imodoka yakoze impanuka ikagwa mu kiyaga cya Burera

Ku gicamunsi cyo Ku wa 1 Kanama 2024 nibwo mu karere ka Burera imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Voiture Avensis yari ifite ibirango bya RAH 106 R, yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Burera.

Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kagogo, Akarere ka Burera ubwo iyi modoka yari igeze ku kiyaga cya Burera. Iyi modoka yakoreye impanuka mu muhanda uva ahitwa Kinyababa yerekeza Kidaho.

Muri iyi modoka yari irimo abantu babiri, ntanumwe wahasize ubuzima uretse umushoferi wakomeretse ndetse nawe akajyanwa kwa muganga, naho uwo bari kumwe we ntacyo yabaye kuko yari yaisimbutse itaribarangura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko iyi modoka yaguye mu kiyaga nyuma yo kugonga igiti kiri hafi y’umuhanda.

Yagize ati “Iyo modoka Voiture Avensis RAH 106 R, ubwo yari mu muhanda witaka iva Kinyababa yerekeza Kidaho, yagonze igiti kiri munsi y’umuhanda iribirindura igwa mu kiyaga cya Burera, hakomereka umushoferi uwo bari kumwe ntiyagira icyo aba, uwakomeretse yajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri aravurwa arataha”.

Abaturage batanze amakuru bavuga ko impamvu umushoferi ariwe wakomeretse ari uko, uwo bari kumwe yabonye imodoka ikoze impanuka agahita ayisimbuka akagwa imusozi mbere yuko imodoka yibirindura, naho shoferi we akageranye nayo mu kiyaga.

Ku bufatanye n’abaturage kuri uyu munsi  nibwo iyi modoka yabonetse mu kiyaga cya Burera gusa yakuwemo yangiritse cyane.

SP Jean Bosco Mwiseneza kandi yongeye kwibutsa abashoferi kwirinda uburangare igihe batwaye kuko uburangare ari kimwe mu biteza impanuka cyane.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments