Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hamenyekanye umwe mu bakinnyi umutoza Robertihno yiyumvamo cyane

Umutoza Robertihno ni umwe mu batoza bitezweho kwitwara neza muri Shampion y’u Rwanda cyane cyane mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu yagarutse gutoza nyuma y’imyaka igera kuri itanu ayivuyemo.

Uyu mutoza kandi wahesheje igikombe iyi kipe mu mwaka wa 2019 ndetse akaba ari nacyo gikombe Rayon Sports iheruka, ni umutoza uvugwaho kuba akanda umukinnyi ugira umuhate mu kibuga ndetse ukunda ibyo akora, muri make ugaragaza ubushake ko hari icyo ashaka kugeraho.

Kuri ubu rero, umukinnyi Iraguha Hadji ni umukinnyi uri gukundwa cyane n’uyu mutoza Robertihno bitewe nuko bimwe mu byo Robertihno akunda, abifite.

Iraguha Hadji ni umukinnyi udakunze kugaragaza umusaruro cyane muri iyi kipe, ndetse benshi mu bafana bakaba batamwiyumvamo bitewe nuko nta musaruro ufatika abagaragariza.

Gusa uyu mukinnyi akunze gukinishwa n’umutoza Robertihno , ndetse kugirango abure umwanya bizagorana bitewe nuko amwiyumvamo bitewe n’umuhate n’ubushake agaragaza iyo ari mu kibuga.

Umutoza Robertihno ku ruhande rwe abona ko umukinnyi ufite umuhate ndetse ukunze ibyo akora, niyo yaba adatanga umusaruro, bitewe n’imbaraga ndetse n’ubushake akoresha, byanze bikunze umusaruro uba uzaboneka.

Gusa nanone ku rundi ruhande abafana, abakinnyi, ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bizera umutoza Robertihno ndetse bemera ko azabageza kure nkuko yabikoze mu mwaka wa 2019.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura imikino ya Shampiona, dore ko ku munsi wa mbere bagomba gukina na Marine Fc nayo itoroshye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments