Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsBigenda bite iyo Umukobwa akunze Padiri?  Ibyo wamenya kuri Padiri Karabo ukomeje...

Bigenda bite iyo Umukobwa akunze Padiri?  Ibyo wamenya kuri Padiri Karabo ukomeje gutuma abakobwa bacika ururondogoro hanze ha!

Muri iki gihe ku mbunga nkoranyambaga nyinshi cyane mu gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru z’uko zimwe mu nkumi zo muri icyo gihugu zashigukiye uburanga bw’umupadiri witwa Papa Karabo wo muri Afurika y’Epfo, ibyatumye haravuga ko bazajya bahora bakurikira kenshi Misa yasomye haba kuri Television cyangwa imbonankubone.

Ibitangazamakuru byandikira muri Kenya birimo Standard Media, byavuze ko hari abakobwa bakomeje kugaragara batebya, bavuga ukuntu bagiye gusaba Perezida wa Kenya William Ruto, ngo atumira Papa Karabo kugira ngo aheshe umugisha abo muri icyo gihugu.

Uwitwa Sonnie ku mbuga nkoranyambaga yagize ati ‘‘Ruto, dukeneye ko uyu Mukozi w’Imana asengera abagore bo mu gihugu cyacu, kandi tugusezeranyije ko tuzahinduka burundu.’’

Naho uwitwa Abby@123 we ati ‘‘Mu cyubahiro cyinshi tukugomba, Mukozi w’Imana wazayobora isengesho muri Stade ya Kasarani ko dukeneye ko ukorera igitangaza muri Kenya?’’

Uyu mupadiri ukoresha amazina ya ‘@karabopapak’ kuri Tik Tok akagira abamukurikira kuri urwo rubuga basaga ibihumbi 28, mu bihe bitandukanye yagiye agaragarizwa n’abakobwa ko bamukunda cyane, babinyujije mu bitekerezo bashyira kuri videos ze arushyiraho zimugaragaza abyina indirimbo zikunze kwitwa ‘iz’Isi’.

Hari nk’umukobwa wo muri Kenya ukoresha amazina ya ‘Risper Njeri’ ku mbuga nkoranyambaga, wazishyizeho video y’uwo mupadiri abyina mu buryo budasanzwe indirimo yitwa ‘Twende sote nyumbani mwake’ yo mu Idini Gatolika.

Byakuruye abayireba benshi biganjemo abakobwa bo muri icyo gihugu, bagize amatsiko yo kumenya uwo mupadiri n’aho akomoka, bayishyiraho ibitekerezo bitandukanye bigaragaza uko bamwishimiye.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights