Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports yasaruye ku munsi w’igikundiro

Ku munsi w’ejo tariki ya 3 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium habereye ibirori byo kwishimira umunsi w’Igikundiro, ni umunsi wari wihariye ugereranyije n’indi minsi yabaye ya Rayon Sports Day.

Kuri uyu munsi ikipe ya Rayon Sports yinjije amafaranga menshi ugereranyije n’indi minsi ikomeye Rayon Sports ijya igira.

Amakuru ahari avuga ko iyi Kipe yinjije agera kuri million 72.5 (72 500 000 Frw), aya akaba ari amafaranga yavuye mu bantu baguze amatike.

Iyo utekereje ikindi gihe iyi Rayon Sports iheruka kwinjiriza amafaranga menshi usanga ari ku mukino iheruka kwakiriraho APR FC, aho yinjije million 57 Rwf.

Kuri uyu munsi kandi ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Azam Fc, aho umukino waje kurangira Azam Fc itsinze Rayon Sports kimwe ku busa ( 0 – 1).

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon yerekaniyemo ubushobozi bw’abakinnyi bashya iheruka kugura ndetse n’abo isanganywe.

Aba bakinnyi kandi berekanye kuri uyu munsi ni abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2024 ~2025.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments