Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abagabo bane bishwe n’inzoga yitwa Dodo

Mu ijoro ryo ku wa 2 Kanama 2024 mu gihugu cy’u Burundi mu ntara Kayanza, inzoga yamenyekanye ku izina rya Dodo yahitaye abantu bagera kuri bane.

Amakuru avugwa mu binyamakuru bitandukanye hirya no hino mu Burundi ndetse no mu Rwanda, avuga ko aba bagabo basangiye inzoga ari abantu benshi ariko igahitana bane gusa.

Aba bagabo bane bapfuye bose bakoraga akazi ko gucunga umutekano mu isoko riherereye muri iyi ntara.

Iyi nzoga yabishe ntivugwaho rumwe na benshi mu gihugu cy’u Burundi, kuko ni imwe mu nzoga zifite  alcohol nyinshi ndetse ni imwe mu nzoga zaciwe mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru akomeza avuga ko aba bagabo bishwe n’inzoga bari bari gusangira n’abandi bagabo batatu, ndetse bari baguze inzoga zo mu bwoko bwa Dodo nyinshi.

Abatanze amakuru bavuga ko aba bagabo bari baguze inzoga nyinshi ku mucuruzi washakaga kuzikuraho acyeka ko bashobora gusaka bakazimena kuko zitemewe. Biravugwa ko icupa rigurishwa 3,500 yarigurishaga amafaranga 1,500, bityo rero bituma b’abagabo bagura nyinshi bazinywa nkabaziyahuza.

Ibi bibaye kandi hari amakuru avuga ko inzoga z’inkorano zikomeje kwica benshi mu gihugu cy’u Burundi cyane cyane i Bujumbura, dore ko hari n’abandi babiri baherutse kwicwa n’inzoga z’inkorano muri kiriya gihugu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments