Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Mujye mumanikamo amafoto y’abana banyu ” Prezida yanze ko abayobozi bazajya bamanika amafoto ye mu biro byabo

Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faya, mu mbwirwa ruhame aheruka gukora ari kugezaho ijambo Abanyagihugu, yabujije abakozi bo mu nzego za Leta cyangwa izindi nzego kujya bamanika amafoto ye mu biro byabo.

Ibi yabibabwiye agirango abumvishe ko badakwiye kujya bamuha ibyubahiro birenze ngo bamusingize nkaho ari Imana kandi ari umuntu usanzwe. Yababwiye uzajya amanika ifoto ye mu biro adakwiye kuyimanika kuko ari umukuru w’igihugu, cyangwa ngo kuko amwubashye, kereka nihaba hari izindi mpamvu zituma ayimanika.

Uyu mu perezida kandi yababwiye ko byaba byiza bamanitse amafoto y’abana babo mu biro bityo nibajya gufata ibyemezo bajye babanza barebe ku mafoto y’abana babo.

Yagize ati” Ntabwo nshaka ko hari Umuyobozi umanika ifoto yange mu biro kuko ntabwo ndi Imana yo gusingizwa, umuyobozi ubishaka azamanike ifoto  y’umwana we maze najyagufata ibyemezo azajye abanza arebe ku ifoto y’umwana we imanitse hejuru ye”.

Perezida  Faye yavuze ko we ari umukozi w’igihugu bityo ko ntampamvu nimwe yo kumanika ifoto ye mu biro by’abayobozi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments