Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsUndi muhanzi wunyarwanda agiye gukorera igitaramo mu Bujumbura

Undi muhanzi wunyarwanda agiye gukorera igitaramo mu Bujumbura

Umuhanzi Christopher wari umaze iminsi mu bitaramo byabereye i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari amakuru ahamya ko agiye gutaramira i Bujumbura.

Amakuru y’iki gitaramo yatangiye kugarukwaho cyane nyuma y’uko hagiye hanze amafoto ye na Simplice Ngendakumana uri mu bafite izina rikomeye mu gutegura ibitaramo i Burundi.

Aya mafoto yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga i Burundi, batangira guteguza igitaramo cya Christopher, icyakora yaba uyu muhanzi cyangwa Ngendakumana nta n’umwe wari wakivugaho.

Mu kiganiro na Danny Ndayishimiye uri mu bafasha Christopher mu bijyanye n’umuziki, yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki gitaramo, icyakora yemeza ko hari ibiganiro bikomeje ku buryo igihe icyo ari cyo cyose amakuru yacyo azamenyekana.

Ku rundi ruhande amakuru ya IGIHE ducyesha iyi nkuru ahamya ko uyu muhanzi azataramira i Bujumbura mu mpera z’uyu mwaka ndetse kuri ubu hakaba hasigaye ibiganiro bike n’ikipe iri kubitegura ku buryo mu minsi mike iri imbere byatangazwa.

Christopher unitegura gusohora indirimbo nshya mbere yo gushyira hanze album nayo yamaze gutunganya, azataramira i Bujumbura mbere gato yo kujya gukorera ibitaramo muri Canada nubwo naho ibyaho bitaratangazwa igihe bizabera.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights