Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsBarabivuga iki? itsinda rya Kigali Boss Babies rikomeje guhabwa  urwamenyo nyuma y'ibirori...

Barabivuga iki? itsinda rya Kigali Boss Babies rikomeje guhabwa  urwamenyo nyuma y’ibirori bya Trace Award

Abakobwa bagize itsinda rya Kigali Boss Babies uko bari babiri; Queen Douce ndetse na Alliah Cool, ubwo bari bahamagawe ngo batange igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo cyatwawe na Davido, basa nk’aho babanje gucangwa n’imbaga y’abantu bari bahagaze imbere.

Ubwo bari bamaze gucishaho abahanzi bari bahataniye ibi bihembo, uwitwa Alliah Cool ntiyamenye ibyabaye ahubwo we yabanje kwivuga ibigwi ati: “Kigali, turi Kigali Boss Babies, Abafana bacu murihe?” Naho ntiyamenya ko abahatanye barangije kwerekanwa kare.

Nyuma yo kwivuga byinshi niko guhita agira ati” Mureke noneho turebe abahatanye”, abantu bamuhaye urwamenyo bamubwira ko bavuyeho kare, niko guhita batangaza uwatsinze ariko nyine ubona ko umutima utari hamwe.

Uwitwa Ednut Tunde, umuhanzi akaba n’umwe mu bakomeye muri Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Davido, yashyizeho amashusho y’aba bakobwa batangaza ko uwatsinze ari Davido arangije ati”Wirengagize amakosa yakozwe, ahubwo wite ku bigwi Davido ari gukora”.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights