Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsBitunguranye umusore yiciye umukunzi we kuri statiyo ya polisi

Bitunguranye umusore yiciye umukunzi we kuri statiyo ya polisi

Umunyeshuri w’imyaka 22 wiga mu ishuri ry’imyuga rya Kanjuku, mu Ntara ya Kiambu, mu gihugu cya Kenya, yatakaje ubuzima nyuma yo guterwa icyuma n’umukunzi we wamusanze amusanganira yitwaza ko amushyiriye telefoni ye yari yatakaye.

Kuri uyu wa Gatandatu avugana n’itangazamakuru, Mary Wanjiku, nyina wa nyakwigendera, yatangaje ko umukunzi uvugwa yahamagaye umukobwa we avuga ko yabonye terefone maze amusaba guhurira kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatundu.

Nk’uko Wanjiku abitangaza ngo umukobwa we, Alice Wangechi, wari uherutse kuva ku ishuri, yemeye guhura n’umukunzi we. Muri uko guhura nibwo umukobwa yatewe icyuma.

Yabisobanuye agira ati: “Amezi abiri ashize, telefoni ye yaribwe maze abimenyesha polisi. Ubwo rero, ubwo yakiraga terefone y’inshuti ye, yishimye kandi ashishikazwa no kugarura telefone ye.”

David Kimani, se wa Wangechi, yibajije impamvu umukobwa we yiciwe hafi y’igipolisi, ahantu biba byitezwe ko ari ho hatekanye kurusha ahandi kuko haba hari n’urujya n’uruza rw’abapolisi.

Se w’umukobwa mu kababaro yagize ati: “Twatangajwe n’ukuntu ashobora guterwa icyuma hafi ya sitasiyo ya polisi.”

“Niba hataba umuturanyi uri maso wavumbuye umurambo we akabimenyesha abayobozi, umurambo we ushobora no kuba utari kuboneka”.

Uyu muryango wasobanuye ko Wangechi ari umwana wari wishimye ufite impano karemano kandi akunda cyane uburezi. Yakurikiranaga amasomo y’ubwiza no gutunganya imisatsi mbere y’urupfu rwe rutunguranye.

Nyirakuru wa Wangechi, Margaret Wanjiru yagize ati: “Yari afite inzozi ko namara kurangiza amashuri no kubona akazi, yatunga umuryango. Wangechi yakundaga kuzigama amafaranga kandi akadutungura n’impano.”

Uyu muryango ukaba wasabye igipolisi gukora iperereza ryimbitse kugirango urujijo ruri mu rupfu rw’umukobwa wabo ruveho.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights