Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Yolo the queen yibarutse imfura

Ku wa gatanu taliki ya 2 Kanama 2024,umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Yolo The Queen yashyize benshi mu rujijo nyuma yo gutangaza ubutumwa buhishura ko ashobora kuba yabyaye.

Uyu mutegarugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije icyatangajwe kimara amasaha 24 (story), yasangije ifoto y’umwana muto w’uruhinja bigaragara ko ataruzuza ukwezi abyawe, ubundi agira ati “I’m blessed”, iyi foto yaherekejwe n’indirimbo ivuga ngo ‘Ndi umunyamugisha’. Ibi bisigura ko yarimo yishimira kubyara imfura ye.

Ibi kandi yabitangaje nyuma y’inshuro nyinshi byagiye bivugwa ko atwite ndetse nawe ubwe akabyiyemerera, kugeza naho yaje gusangiza amafoto ye agaragaza ko hari icyahindutse ku nda ye.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye kubyibazaho, ndetse bibaza ngo biramutse aribyo, yabyaye atari bimwe bye by’agatwiko, ubwo umwana yaba ari uwande?.

Bamwe bati “Ntawamenya”, abandi bati “wabona umwana ari uwa Harmonize”. Aba bavuga ko ashobora kuba ari uwa Harmonize bashingira kuko mu mezi uyu mukobwa yaba yaratwariyemo inda, yari ahararanye na Harmonize.

 

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments