Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugabo yishe umugore we bapfa imitungo nawe ashaka kwiyahura ariko urupfu ruramwanga

Mu Mudugudu wa Mibirizi mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, haravugwa umugabo w’imyaka 34 wishe umugore we nawe agashaka kwiyahura ariko bikanga kumuhira.

Mu ijoro rishyira tariki ya 1 Kanama 2024 nibwo uyu mugabo witwa Habakubaho Emmanuel yishe umugore we witwa Muhawenimana Placidie wari ufite imyaka 39 , nyuma yo kumwica nawe yashatse kwiyahura.

Amakuru atangwa n’abaturage baganiriye na IzubaRadio Tv ducyesha iyi nkuru, avuga ko aba bombi bari bafitanye abana batatu, ndetse barasezeranye. Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yishe umugore we bapfa imitungo, dore ko mu rugo rwabo hari hamaze iminsi hari amakimbirane menshi aturuka ku mitungo.

Ubwo uyu mugabo yamaraga kwica umugore we amutemaguye, nawe yashatse kwiyahura ariko biranaga, yakoresheje imiti yica udusimba ngo yiyahure ariko urupfu ruramwanga.

Abaturage ubwo bahageraga basanze uyu mugabo ameze nabi cyane bihutira kumujya kwa muganga, naho umugore we yari yamaze gupfa, umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kibungo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments