Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsWa mwalimukazi wafunzwe azira gufata kungufu umwana w’imyaka 12 yatangaje byinshi abantu...

Wa mwalimukazi wafunzwe azira gufata kungufu umwana w’imyaka 12 yatangaje byinshi abantu batazi

Umwarimu wo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Alissa McCommon w’imyaka 38 uherutse gutabwa muri yombi azira gusambanya umwana w’imyaka 12, yatangaje ko atwite inda nkuru.

Nkuko byagaragaye mu biganiro uyu mugore yagiranye n’uwo mwana mbere y’uko afungwa hagaragaramo aho amubwira ko atwite inda ye ndetse ko yiteguye kubyara uwo mwana atwite.

Ubusanzwe uyu mugore ni umubyeyi w’abana 2, uwo ni uwa 3 ugiye kwiyongeraho, mu minsi yashize nibwo uyu mugore yaburanye ndetse mu biganiro yagiranye n’uwo mwana hari aho amubwira ko azicuza naramuka abwiye polisi umubano bafitanye.

Ubuse umwana w’imyaka 12 atera inda! Umwarimukazi uherutse gufungwa kubera gufata kungufu umwana w’imyaka 12 yatangaje ko atwite inda y’uwo mwana.

Ese umuhungu agira ubushobozi bwo gutera inda afite imyaka ingahe?

Nta myaka ntakuka ibaho yo kuba umuhungu yatera inda cyangwa se ngo umukobwa asame. Byose biterwa n’imikurire y’umuntu n’igihe imisemburo yo mu mubiri we igenga kororoka izatangirira gukora.

Ariko muri rusange, umuhungu agira ubushobozi bwo gutera inda iyo yinjiye mu bugimbi, mu gihe umukobwa na we agira ubushobozi bwo gusama inda iyo yinjiye mu bwangavu.

Abahungu binjira mu bugimbi batinze ukurikije igihe abakobwa binjirira mu bwangavu. Ugereranyije, abahungu binjira mu bugimbi ahagana ku myaka 14 maze bakazarangiza kubona ibimenyetso byose ahagana ku myaka 18.

Bivuga ko hari umuhungu ushobora gutangira kubona ibyo bimenyetso mbere y’uko agira imyaka 14, ariko hakaba n’ushobora kurenza imyaka 18 atararangiza kubona ibimenyetso byose by’ubugimbi. Gusa abenshi ni abatangira kubibona, ndetse bakarangiza no kubibona bari hagati y’imyaka 14 na 17.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights