Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rutahizamu w’Umunyamahanga Rayon Sports iheruka kuzana ashobora gusezererwa adakinnye

Mu gihe k’isoko ry’igura n’igurisha Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yaguze Abanyamahanga benshi, ndetse iherutse kwakira abakinnyi batatu barimo n’umunya- Senegal, Fall Ngagne w’imyaka 24.

Uyu mukinnyi yari avuye ku mugabane w’i Burayira aho yakiniraga ikipe ya Viagem Pribram ikina muri Shampiyona ya Czech Republic.

Amakuru avuga kuri uyu mukinnyi, avuga ko amakipe menshi yagiye akinamo batarambanye, aho usanga amenshi baramaranaga season imwe gusa agahita yerekeza mu y’indi kipe.

Nyuma yuko uyu mukinnyi ageze muri Rayon Sports ku wa 31 Nyakanga 2024, yahise atangirana imyitozo na bagenzi be ku wa 1 Kanama 2024, gusa benshi mu bari aho batashye batamushimye. Ndetse amakuru avuga ko n’umutoza ubwe atamushimye.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mukinnyi yari yaje mu igerageza, yari atarasinya amasezerano muri Rayon Sports akaba ari nayo mpamvu Rayon Sports itakunze kumwerekana  nk’umukinnyi wayo.

Rero biravugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwimwa amasezerano ngo kuko umutoza yabonye atari umwataka uri ku rwego rwo gufasha Rayon Sports kwitwara neza.

Ibi kandi bije nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsindamo Muhazi United, umutoza agatangaza ko abona ikipe ye idafite abataka bayifasha gutwara ibikombe no gutsinda amakipe akomeye.

Kuri uyu wa gatandatu kandi ikipe ya Rayon Sports izacakirana na Azamu Fc mu mukino wa Gicuti mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’IGIKUNDIRO.

Uyu mukino kandi ukaba witezweho ko abakinnyi batandukanye Rayon Sports yaguze ariho bazagaragariza ubuhanga bwabo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments