Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsUmuryango w’abanditsi mpuzamahanga wasabye ko umunyamakuru watawe muri yombi na RIB, afungurwa...

Umuryango w’abanditsi mpuzamahanga wasabye ko umunyamakuru watawe muri yombi na RIB, afungurwa byihuse

Kuwa 11 Ukwakira 2023 nibwo umunyamakuru Manirakiza Theogene yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho icyaha cya ruswa. 

RIB yasobanuye ko Manirakiza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500frw kugira ngo adatangaza inkuru. 

Umuryango PEN w’abanditsi Mpuzamahanga urasaba ko afungurwa ngo kuko azira ibirego bihimbano. 

Amakuru avuga ko Manirakiza yaguye mu mutego w’umushoramari wari wamusezeranije kumuha aya mafaranga kugira ngo adatangaza inkuru yamukoragaho ijyanye n’umutungo wigeze kuba mu makimbirane uherereye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro. 

Kuwa 13 Ukwakira 2023, PEN yasabye ko uyu munyamakuru afungurwa byihuse kuko ngo icyaha akurikiranweho birasa n’aho ari igihimbano. 

Yagize ati: “PEN irasaba u Rwanda gufungura byihuse umunyamakuru Manirakiza Theogene ufungiye ibyaha bya ruswa bisa n’ibihimbano.” 

“PEN itekereza ko ifungwa rya Theogene rifitanye isano no kuba yaranze gukura kuri YouTube videwo zigaragaza ikibazo cy’umutungo wari warafashwe mubinyuranyije n’amategeko n’umuntu ukomeye no kuba yaranza ruswa y’uvuga ko yamusabye kudatangaza inkuru. Itangazamakuru si icyaha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bugomba kubahiriza, bukanarinda uburenganzira bw’Abanyamakuru kugira ngo bakore akazi kabo.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights