Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyanza, Umugore yatekereje ko umugabo yinjiranye indaya mu nzu ahita ayitwika

Mu mudugudu wa Kabona mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’umugore watawe muri yombi ashinjwa gutwika inzu ashaka gutwikiramo umugabo we ndetse n’indaya yacyekaga ko yaba yinjiranye nayo.

Uyu mugore witwa Mukandamage Alphonsine yatwitse urugo, inzu ndetse n’ibiyirimo acyeka ko agiye gutwika umugabo we witwa Antoine NSHIMIYIMANA hamwe n’indaya acyeka ko yari yinjiranye.

Amakuru avuga ko aba bombi basanzwe baratandukanye kubera amakimbirane yahoraga hagati yabo. Mbere yuko umugore atwika inzu umugabo yabagamo, babanje gutongana cyane ndetse umugore agumya ashinja umugabo ko afite indaya mu nzu, akanamubwira ko arabatwikana nayo. Ni mu gihe umugabo we yakomezaga kumubwira ko nta muntu uri muri iyo nzu.

Nyuma nibwo umugore yaje gufata ikibiriti atwika urugo rwari rwubakishije ibiturusu bihita bifatwa ndetse n’inzu irafatwa. Ibyahiriye muri iyo nzu biravugwa ko bihagaze agaciro ka million zirenga 2. Naho muri iyo nzu basanze nta muntu wari uyirimo wundi.

Uwahaye amakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru yavuze ko nubwo aba bombi batandukanye ariko bari bagituye mu mudugudu umwe ndetse ko bafitanye abana babiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana avuga ko aya makuru na we yayumvise akaba yatangiye kuyakurikirana. Ni mu gihe uwatwitse afungiye kuri sitasiyo ya RIB  Busasamana.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments