Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Perezida Félix Tshisekedi ararembye cyane

Hamenyekanye amakuru atari meza kuri Perezida w’igihugu cya RDC avuga ko arwaye ndetse arembye, yewe akaba arembeye mu gihugu cyo hanze ya DRC aho yagiye kwivuriza.

Amakuru y’uko arwaye ni amakuru akubiye mu itangazo riheruka gushyirwa hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri kiriya gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru akubiye muri iri tangazo avuga ko umukuru w’igihugu yasubitse urugendo yari kugirira i Tchopo(Kisangani). Iri tangazo kandi ryakomeje rivuga ko yasubitse uru rugendo kubera impamvu z’uburwayi bityo Minisitiri w’intebe akaba ariwe uzajya muri uru rugendo mu mwanya wa Perezida.

Amakuru akomeza avuga ko Perezida Félix Tshisekedi yaba yaragiye kwivuriza mu gihugu cy’Ububiligi , aho bicyekwa ko arwaye indwara y’umutima.

Gusa amakuru avuga ko arwaye umutima, ni amakuru ashidikanywaho kuko bamwe bavuga ko arwaye kanseri, dore ko no mu minsi yashize yagiye kwivuriza mu Bubiligi nabwo bigacyekwa ko ari kanseri yagiye kwivuza.

Perezida Félix Tshisekedi yari kugirira uruzinduko mu Burasirazuba bwiki gihugu, mu ntara ya Tchopo aho yari kujya kwifatanya n’Abanyagihugu kwibuka Abanye-Congo bahiciwe. Kuri ubu bivuze ko Minisitiri w’intebe ariwe uzamuserukira.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments