Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umutoza wa Police yahawe ibihano bikakaye

Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda yatangaje ko Umutoza wa Police HC CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yahawe igihano cyo kumara umwaka ahagaritswe mu mirimo ye ndetse na Police HC icibwa amande agera ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma yuko ikipe ya Police HC ndetse n’umtoza wayo bagaragaje imyitwarire idahwitse mu mukino baheruka gukina na Apr HC.

Mu mukino wabaye mu kwezi gushize ari ku wa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, ikipe ya Police HC yari irimo ikina na Apr Fc ariko umukino ntiwarangira kubera ikipe ya Police HC yikuye mu kibuga kubera kutishimira imisifurire.

Nyuma yiyo myitwarire idahwitse, Federasiyo y’umukino wa HANDBALL mu Rwanda FERWAHAND, yatangaje ko nyuma y’igenzura ryakozwe, ikipe ya Police Hc yahanishijwe amande y’ibihumbi 500Rwf naho umutoza ahanishwa guhagarikwa igihe kingana n’umwaka atagaragara mu bikorwa bya Handball ndetse na amande y’ibihumbi 200 Rwf.

Ati ” Hashingiwe kuri raporo ya komiseri w’umukino wa mbere wa play-offs wahuje ikipe ya Police HBC na APR HBC tariki ya 29/06/2024; aho ikipe ya Police HBC yikuye mu kibuga bakanga kugisiribamo bitandukanye n’amahame, amategeko n’indangagaciro za siporo n’abasiporifuti muri rusange haba muri Handball no mu yindi mikino;”

“Ikipe ya Police HBC Kubera yananiwe kubahiriza amategeko asanzwe agenga amarushanwa ihanishijwe amande y’amafaranga angana n’ibihumbi Magana atanu (500,000Frw) y’u Rwanda.”

“Nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byabaye hashingiwe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga umukino wa Handball ku isi ku gice kijyanye n’ibihano; turamenyesha ko Umutoza mukuru w’ikipe ya Police Handball Club Bwana CIP (Rtd) Antoine NTABAGANYIMANA ahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 azagatura muri ibyo bikorwa bya Handball byose hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi Magana abiri (200,000Frw) y’u Rwanda.”

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments