Wednesday, October 23, 2024
spot_img

Musenyeri Sinayobye uherutse kuragizwa Diyosezi ya Cyangugu yahimbiwe indirimbo

Nyuma y’uko Papa Francis agize Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, kuri ubu yakorewe indirimbo yo kumuha ikaze. 

Musenyeri Edouard Sinayobye yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba. Indirimbo yamuhimbiwe yitwa ’’Twakire Umwepiskopi Mushya wa Diyosezi ya Cyangugu’’, yakozwe na ‘Chorale Marie Reine’. 

Umuyobozi w’iyi Korali, Ntampaka Antoine Gonzague, yavuze ko iyi ndirimbo yahimbwe na Thomas Bicamumpaka, akaba ari n’umuririmbyi wa Chorale Marie Reine. 

Yabwiye IGIHE ko iyi ari ndirimbo y’ibyishimo, ikubiyemo ubutumwa butatu bw’ingenzi bwo kwakira umwepisikopi wabo mushya. 

Ati “Ubutumwa bwa mbere ni ibyishimo bihebuje ku bakirisitu bose ba Diyosezi ya Cyangugu, abasaseridoti n’abihaye Imana bayo ndetse n’inshuti n’abavandimwe bakunda Diyosezi ya Cyangugu.” 

Yongeyeho ko “Ubutumwa bwa kabiri ni uko iyi ndirimbo ituwe umwepiskopi mushya, iramugaragariza uburyo iyogezabutumwa ryakwiriye hose muri Diyosezi ya Cyangugu, uhereye kuri Paruwasi ya Mibirizi yabonye izuba mu mwaka wa 1903 igenda igaba imbuto hirya no hino ari nako ibyara andi maparuwasi nayo akagenda abyara andi.” 

Yakomeje avuga ko ubutumwa bwa gatatu ari nabwo bukomeye cyane ari ukumusabira ngo Nyagasani azamukomeze mu ntego yahisemo y’ubuvandimwe muri Kirisitu (Fraternitas in Christo). 

Chorale Marie Reine yahimbye iyi ndirimbo yashinzwe ku Munsi Mukuru wa Pasika mu mwaka wa 2009, ikaba igizwe n’abaririmbyi 70 kandi igakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu, Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu. 

Musenyeri Edouard Sinayobye yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Léon y’i Kabgayi kuva 1988 kugera mu 1993, mbere y’uko muri uwo mwaka wa 1993 kugeza mu 1994 ajya mu Iseminari ya Rutongo. Aha yahavuye akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu 1994 kugeza mu 2000, aho yigaga amasomo ya Filozofiya na Tewolojiya. 

Ku wa 12 Kanama mu mwaka wa 2000 ni bwo yahawe Ubusaseridoti. Nyuma yo guhabwa iryo sakaramentu, yakoze imirimo itandukanye irimo nk’aho kuva mu 2000 kugeza mu 2005 yari Umuyobozi wungirije wa Cathédrale ya Butare ari n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri iyo Diyosezi. 

Kuva mu mwaka wa 2005 kugera mu wa 2008, yari Umupadiri wa Gakoma akaba n’Umunyamuryango wa Komisiyo y’Imari muri Diyosezi. 

Kuva mu mwaka wa 2008 kugera mu mwaka wa 2010, yigaga muri Kaminuza ya Pontifical Institute of Spirituality Teresianum y’i Roma, yaje no kuhakomereza amasomo y’icyiciro cy’ikirenga mu 2010 kugera mu 2013. 

Kuva mu mwaka wa 2010 kugera muri 2011 yari Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi. Naho kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu mwaka wa 2013 aba umucungamutungo wa Diyosezi ya Butare. Ni mu gihe kuva mu mwaka wa 2014 kugera ubu, yari Umuyobozi w’Iseminari ya Nyumba ndetse akaba n’Umwarimu wa Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda no muri Kaminuza Gatolika ya Butare. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments