Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Musanze Mudugudu afatanyije na Mutekano bibye million 60

Mu murenge wa Busogo ho mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umukuru w’umudugudu wa Mutaboneka ndetse n’uwari ukuriye umutekano bariye amafaranga y’abanyamuryango b’itsinda.

Abaturage basanga 500 bo muri uyu murenge wa Busogo nibo bari barisunganyije bakora itsinda ryitwa ‘Twikure mu bukene’, aho bazigamaga amafaranga kenshi bagirango azagwire agire icyo abamarira mu minsi iri imbere. Mudugudu ucyekwa ko yatwaye amafaranga  yabo, ndetse na mutekano bari bamwe mu bayobozi biri tsinda.

Abaturage bari muri iri tsinda bavuga ko bari bamaze kuzigama agera kuri million 60 z’amafaranga y’u Rwanda ariko Mudugudu na Mutekano bakayacikana. Bavuga ko ku munsi wo kugabana bagiye kuri SACCO bagerayo basanga amafaranga yarabikujwe cyera.

Bakomeza bavuga ko aba babiri batorokeye mu gihugu cya Uganda.  Kandi ngo ikibazo cyabo bakigejeje mu buyobozi inshuro nyinshi ndetse no mu nzego zitandukanye ariko ntibahabwa ubufasha.

Umwe mu baturage baganiriye na RBA ducyesha iyi nkuru, yagize ati “Twarizigamaga mu itsinda, uko twizigamye abayobozi amafaranga bagahita bayajyana kuri SACCO twe tugataha. Igihe cyo kugabana cyarageze kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura mituelle, tugiye kuyabikuza dusanga abayobozi bayatorokanye bagiye Uganda.”

Ku kibazo cyo kuba barabigejeje mu buyobozi bw’inzego nyinshi ariko ntibafashwe, abaturage nabyo babivugaho.  umuturage umwe yagize ati “Baraturangaranye kuko twagiye ku murenge Gitifu w’umurenge akabizamo, ariko ntibagira icyo badufasha. Yabijemo inshuro nyinshi duhitamo kujya ku karere, Visi-Meya ushinzwe ubukungu atwizeza kubikemura mu byumweru bibiri ariko ntacyo yadufashije”.

Uretse kuba baragejeje ikibazo cyabo ku murenge no ku karere bikanga, ntibabashe gufashwa, aba baturage bavuga bageze no ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru  ariko ntibafashwe.

Kuri ubu aba baturage barasaba ubuvugizi kugirango aba banyereje amafaranga yabo bakurikiranywe.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments