Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsMiss Mutesi Jolie yibasiwe n’umunyakuru nyuma yisomwa ry’urubanza rwa Prince Kid

Miss Mutesi Jolie yibasiwe n’umunyakuru nyuma yisomwa ry’urubanza rwa Prince Kid

Jean Paul Nkundineza yabaye umunyamakuru ku binyamakuru bitandukanye mu Rwanda nka Radio Ubuntu Butangaje, Voice of Africa ndetse yanandikiraga Umuseke.

umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yamaze igihe kingana n’umwaka , afungiwe muri gereza ya Ntsinda mu karere ka Rwamagana aho yashinjwagwa kwiba . Nyuma y’aho afunguriye rero dore noneho atangiye gutoteza abatangabuhamya .

nyuma yo gusoma imyanzuro y’urubanza rwaburanaga Prince Kid , umunyamakuru Jean Paul Nkundineza  abinyujije kuri 3DTV, yibasiye nyampinga w’uRwanda 2016 , Mutesi Jolie watanze amakuru kugirango abakobwa b’abanyarwanda badakomeza gukoreshwa nk’ibikoresho by’abagabo ngo kugirango bahabwe amakamba , dore ko hari n’abakoreshejwe kandi n’ayo makamba ntibayabone .

Umunyamakuru Nkundimana Jean Paul yagize ati :”yavuze  ko niba ashaka inyama za prince kid avuga bakazimuha. ”

Ese ibi birakwiye ko umuntu watanze amakuru yakwibasirwa bigeze aha .ese kuba prince kid ahawe igifungo cy’imyaka itanu yarenganyijwe , ese kuba yahamijwe ibyaha byaba birimo akagambane .ese nta bandi bantu bagomba kuryozwa iri sambanywa ry’abana b’abakobwa , mu nkuru itaha tuzabezaho ukuri kose .

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights