Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Apr Fc yasinyishije abandi banyamahanga 3 bakomeye

Ejo hashize ku wa 30 Nyakanga 2024, ikipe ya Apr Fc yatangaje ko yasinyijishe abakinnyi batatu bakomeye baturutse mu mahanga, harimo Umunya-Mali umwe ndetse n’abanya-Nigeria babiri.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Mali witwa Mahamadou Lamine Bah ni umukinnyi ukina wugarira naho Abanya-Nigeria babiri aribo Godwin Odibo na mugenzi we Chidiebere Nwobodo Johnson bakina basatira ku mpande.

Uyu Mahamadou Lamine Bah yasinye amasezerano y’imyaka 2 azagera mu mwaka wa 2026, naho Godwin Odibo na mugenzi we Chidiebere Nwobodo Johnson basinye amasezerano y’imyaka 3, azagera muri 2027.

Aba bakaba biyongereye ku bandi bane bashya b’abanyamahanga nabo APR FC yari yarasinyishije, Umunya-Senegal Aliou Souane, Abanya-Ghana babiri Seidu Dauda na Richmond Lamptey ndetse n’Umunya-Mauritania, Mamadou Sy.

Chidiebere Nwobodo Johnson yasinye imyaka 3

Odibo Godwin na we yasinye imyaka 3

Mahamadou Lamine Bah ni umukinnyi wa APR FC wasinye imyaka 2
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments