Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Perezida w’u Burundi Evarist Ndayishimiye yagiriwe inama ikomeye niba ashaka kuyobora igihugu akakigeza kure

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024 mu gihugu cy’u Burundi , Ishyaka Sahwanya Foredebu ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryizihije imyaka 32 rimaze ritangiye gukora imirimo yaryo.

Muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 32, umuyobozi w’iri shyaka yagize icyo yisabira perezida w’u Burundi Evarist Ndayishimiye. Evarist Ndayishimiye yasabwe ikintu gikomeye kimusaba kubanza gutekereza kabiri, aho yabwe n’iri shyaka rya Sahwanya Foredebu, kweguza abagize guverinoma bose niba hari icyo ashaka kugezaho igihugu.

Iri shyaka nk’uko ryabisobanuye, rivuga ko kwirukana abagize Guverinoma iriho no gushyiraho uburyo bwemerera abuhunze gutahuka kandi ko aribyo byatuma u Burundi bugira amahoro asesuye.

Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Sahwanya Foredebu, yavuze ko Ndayishimiye agomba gukora ibishoboka byose impunzi zigatahuka bamwe muri bo akanabongera muri Guverinoma kuko ngo perezida Evariste yivugiye ko abaminisitiri akorana nabo badashoboye.

Bagize bati: “Mbere na mbere, turagira inama perezida wa Repubulika gukora ibishoboka byose kugira ngo impunzi zose z’Abarundi ziba mu buhungiro zisubire mu gihugu. Turifuza ko kandi yanahindura Guverinoma akongeramo n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.”

Iri shyaka kandi ryasabye perezida Ndayishimiye kugira icyo akora impunzi zashinjwaga guhirika ubutegetsi ko bagabanyirizwa ibihano kugira ngo babemerere gusubira mu gihugu cyabo.

Ndetse kandi bamusabye ko abanyapolitiki bafunzwe bazira ibitekerezo byabo ko barekurwa ntayandi makosa.

Mu bindi perezida Evariste Ndayishimiye yasabwe harimo ko yareka uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa muri iki gihugu kandi bigakorwa nk’uko n’ibindi bihugu bibigenza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments