Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umutoza wa Rayon Sports yaraye arobanuye abakinnyi 5 bakuru abakoresha inama yihariye

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, mu Nzove aho ikipe ya Rayon Sports ikorera imyitozo, habereye inama ngufi y’abakinnyi batanu bakuru muri Rayon Ndetse n’umutoza wabo Robertihno.

Iyi nama yabaye ari umutoza uhamagaye aba bakinnyi barimo Muhire Kevin , Niyonzima Haruna, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier Seif na Mugisha François Master. Aba bivugwa ko aribo bakinnyi bagiye kujya bayobora abandi mu kibuga.

Amakuru amaze iminsi avuga ko Muhire Kevin ariwe wahawe igitambaro cy’ubukapiteni kugirango ajye ayobora abandi mu kibuga, ndetse bikaba bivugwa ko aba bandi bazajya bamwunganira mu gihe biri ngombwa.

Icyo iyi nama y’abakinnyi bakuru ndetse n’umutoza yari igamije nicyatangajwe ariko biravugwa ko yaba yari ari kubaha amabwiriza ndetse ababwira ko aribo yatoranyije kugirango bamufashe kuyobora bagenzi babo , ndetse bamufashe gushaka umusaruro muri shampiona igiye gutangira vuba aha.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bahabwaga amahirwe yo guhabwa igitambaro cyo kuyobora abandi, ariko amahirwe menshi agahabwa Muhire Kevin, bivuze ko Haruna Niyonzima ashobora kuzaba uwungirije Kapiteni, abandi batatu basigaye nabo bakaza bakurikiyeho.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments