Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali imodoka yacitse feri iruhukira muri sitasiyo ya esanse yangiza ibintu byinshi byiganjemo imodoka zari aho

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024 mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Muhima ku isaha ya 14:10 PM,  habereye impanuka ikomeye, aho imodoka yabuze feri ikagonga izindi modoka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari ivuye mu mujyi rwagati yerekeza mu muhanda ujya Nyabugogo ihageze icika feri , umushoferi abonye ntakundi yabigenza ahita ayiyobora kuri sitasiyo Merezi ya esanse iherereye ahahose hakorera sosiyete ya Tigo mu murenge wa muhima.

Iyi modoka ya Toyota Hilux yagonze izindi modoka 2 zari zaje kunywa esanse kuri iyo sitasiyo, ndetse izo modoka  zangiritse , dore ko hari n’iyavuyemo ipine. Sizo gusa zangiritse kuko nayo ubwayo yangiritse bikomeye.

Umwe mu baturage bari baje kunywesha esanse, yagize ati “Narindi mu modoka ngiye kumva numva ibintu birakubise cyane,  umushoferi yari asohotse aringe usigaye mu modoka, yakubise imodoka narindimo ndahungabana cyane ariko k’ubwamahirwe ntacyo nabaye. Gusa ikigaragara cyo uyu mushoferi yari yabuze feri”.

Umwe mu bakozi b’iyi sitasiyo avuga ko ubwo babonaga iyi modoka imanutse inkungugu, bahise bihutira gukupa umuriro w’amashanyarazi kugirango  bitaba byateza inkongi y’umuriro.

Ati “Twabonye imodoka impanuka yiruka iturutse hariya ku muhima , twihutiye gukupa umuriro kugirango hataza kubaho inkongi y’umuriro, ndetse ubwo yamaraga kugonga twahise twihutira gufata za kizamyamwoto kugirango inkongi nizamuka duhite tuzimya”.

Iyi modoka uretse kuba yagonze izo modoka 2 zikangirika, Ibindi byangiritse harimo ipomo bakoresha mu gutanga esanse, konteri y’amasharazi nazo zahiye, amapave asashe mu mbuga nayo hari ayangiritse, ndetse n’ibindi bintu bitari byinshi.

Gusa ku bw’amahirwe iyi mpanuka nta muntu yahitanye ndetse nta muntu wakomeretse cyane uretse abantu  2 bakomeretse byoroheje ndetse nabo bavuwe barataha.

Umuvugisi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru agira ati “Ni impanuka yabaye saa munani n’iminota 10, ni imodoka ya hilux yavaga mu mujyi, shoferi yasobanuye ko imodoka yari yabuze feri, yamautse agonga izindi modoka zari kuri sitasiyo merezi, nta muntu wahasize ubuzima ntanuwakomeretse bikabije, abakomeretse byoroheje ni babiri nabo bavuwe barataha.”

SP Kayigi Emmanuel akomeza avuga ko hagikorwa iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka cya nyacyo kuko hari ubwo amakosa aba ari ayabashoferi babona bari mukaga bakisobanura ko ikibazo cyabaye feri zacitse. Umuvugizi wa Police kandi yongeye kwibutsa abayobozi b’ibinyabiziga kujya bazirikana kugendera ku muvuduko wagenywe kugirango birindinde impanuka za hato na hato.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments