Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali, Umugabo yavumbuye ko umugore afite konte y’ibanga kuri bank, umugore ahita amumena umutwe

Mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Jali mu Kagari ka Nyakabungo, haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukabalisa wigize ikinani akaba akubita abantu b’abagabo ndetse abenshi akabakomeretsa.

Ku wa 27 Nyakanga 2024, biravugwa ko uyu mugore wikundira agatama, yakubise umugabo we akamumena umtwe akoresheje icupa ry’inzoga yo mu bwoko bwa Mützig yari akuye mu kabari.

Amakuru avuga uyu mugore n’umugabo we bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu rugo aturuka ku mitungo, aya makimbirane kandi niyo yaje gutuma umugore amena umutwe w’umugabo we.

Ababibonye bavuga ko umugabo yaje gutahura ko umugore afite konte y’ibanga muri bank akunda kujya kubitsaho amafaranga mu buryo bw’ibanga umugabo atabizi.

Ubwo umugabo yabazaga umugore we kuri iyo konte yamuhishe, umugore yamusubije nabi amukabukira, nyuma nibwo haje kuvuka kutumvikana hagati yabo, ubundi umugore afata icupa rya Mützig, arikubita ku ibuye rirameneka ubundi igisatse asigaranye mu ntoki agitera umugabo we mu mutwe. Umugabo yahise avirirana cyane.

Amakuru kandi akomeza avuga ko uyu mugore atari ubwambere akoze igikorwa cy’urugomo, kuko aherutse gukubita abandi bantu 5, harimo Sebukwe ndetse na Musaza we bavukana, we yaramukomerekeje  bikomeye.

Icyo gihe uyu mugore yatawe muri yombi, gusa Musaza we yagiye kumusabira imbabazi mu rukiko. Kuri iyi nshuro Musaza we yatangaje ko atamurengera ahubwo ko agomba kuryozwa ibyo yakoze, ndetse umugabo we na Sebukwe bagahabwa ubutabera bakwiye.

Umuturage utifuje ko amazina n’imyirondoro bye bijya ahagaragara, yagize ati” Umugabo kugirango akubitwe ndetse anatemeshwe icupa mu mutwe, byaturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo afitanye n’umugore we”.

Undi ati” Umugabo we yatahuye ko yagiye kubitsa amafaranga rwihishwa muri banki ku y’indi konti badasanzwe babitsaho maze amubajije impamvu undi ahita amukabukira amubwira nabi”.

Iyamuremye Francois , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN ducyesha iyi nkuru, yahamirije iby’aya maakuru,aho yavuze ko uru rugomo rwabaye ndetse Mukabarisa akaba yaratangiye gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB mu gihe umugabo we wari wajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga yamaze gusubira mu rugo nyuma yo koroherwa.

Yagize ati” Nzeyimana yaratashye ari mu rugo mu gihe uwamukubise ari gukirikiranywa”.

Gitifu Iyakaremye yaboneyeho gusaba imiryango kwirinda amakimbirane ndetse n’aho agaragaye hagatangirwa amakuru, yewe n’abayafitanye bakegera ubuyobozi.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments