Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuturage wo muri Gicumbi yapfiriye muri Gasabo ubwo yari yaje mu masengesho

Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku musozi wiswe Ndabirambiwe uri ahazwi nko mu Kinyamerika haravugwa inkuru y’umuntu wahapfiriye ubwo yari yaje mu masengesho kuri uyu musozi abantu benshi bakunze kujya gusengeraho.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, ubwo abantu bari baje kuhasengera , mu gihe bari kururuka umusozi umwe akaza kuhasiga ubuzima.

Biravugwa ko uyu muturage yaturukanye na bagenzi be mu karere ka Gicumbi baje gusenga kuri uyu musozi uri mu mujyi wa Kigali.

Ubwo we n’abo bari bari kumwe bahageraga, bahahuriye n’abandi bari bavuye muri Gatenga nkuko bari barabipanze. Aba baturage mbere bahuriye ahantu mu rusengero bemeranywa ko bazajya baza mu masengesho.

Amakuru akomeza avuga ko uyu wapfuye utabashije kumenyekana amazina, niwe wateraga amakorasi mu masengesho bakoze, rero ubwo barimo bamanuka ku musozi yateye ikorasi bagiye kubona babona aryamye hasi, (ntabwo yaguye ahubwo yaryamye), abandi bagize ngo arahwereye  bahita bajya kumugurira fanta ariko babonye ntacyo biri gutanga bahamagara imbangukira gutabara.

Ubwo abaganga bahageraga bababwiye ko byarangiye, ndetse na police yahise ihagera itwara umurambo wa Nyakwigendera.

Umwe mu baturage bari bahari yagize ati “Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije baratubwira ngo ni umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho”.

Yakomeje ati “[Abo basenganaga] bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira ngo ntibamusige barajyana. Baraje barasenga ni we wateraga amakorasi abayoboye. Ahagana saa Kumi n’Imwe bagiye gutaha [nyakwigendera] atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye”.

Aba baturge bavuga ko nyuma abapolisi bahise bahagera bashyira umurambo we mu modoka baramujyana.

Aba baturage bavuga ko kuri uwo musozi wa Ndabirambiwe n’abandi bantu basanzwe baza kuhasengera gusa ko no mu minsi yashize haherutse kugwa undi muntu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments