Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Sobanukirwa ibintu 4 bitera kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri

Ubushobozi bw’umubiri bwo kubasha guhangana no gutsinda indwara bufatiye ku kuba umubiri ufite ubudahangarwa.

Kuba ufite ubudahangarwa bwuzuye kandi bukora neza ni ikintu cy’ingenzi mu kubasha guhangana no gutsinsura indwara zinyuranye zibasira umubiri cyane cyane iziterwa na mikorobi.

Ujya usanga umuntu akubwira ati  navuka sindarwara ibicurane, ati iyo uruyuki rundumye simbyimbirwa, undi ati jyewe uretse ikitaribwa ariko nta kintu ntarya, ibyo byose bifitanye isano na bwa budahangarwa bw’umubiri.

Nyamara kandi ku bandi ugasanga akarwara kose kaje karamwigirizaho nkana. Cyane cyane uzasanga hari abantu bahorana uducurane, inkorora, ndetse mwararana ubirwaye bugacya na we yabyanduye. Ibi byose biba byerekana ko afite ikibazo cy’ubudahangarwa bucye cyangwa budafite imbaraga.

Muri iyi nkuru rero twaguteguriye impamvu zinyuranye zishobora kugira uruhare mu gutuma ubudahangarwa bugabanyuka

Impamvu 4 z’ingenzi zitera kugabanyuka k’ubudahangarwa

  1. Stress

Hafi ya twese tujya tugira ikibazo cya stress mu buzima bwacu. Kuribwa umutwe, kubabara mu gatuza, kumva udatuje no kuremererwa ni byo bimenyetso by’ingenzi bya stress. Ibi byose iyo bihuye bituma umubiri ukoresha ingufu nyinshi mu guhangana na ya stress  nuko bikagira ingaruka mu gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanyuka. Ibi akenshi bigaragazwa no kurwaragurika, kugira ibishyute, ibisekera n’ibihushi bya hato na hato no guhora umeze nk’umurwayi. Stress ikaba ituruka ku bibazo binyuranye haba mu rugo, ku kazi, guhomba mu bucuruzi, kubura uwo ukunda, …

  1. Siporo nkeya

Nta na rimwe uzagira ubuzima buzira umuze mu gihe umubiri wawe utawukoresha imyitozo ngororamubiri. Ndetse ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri bifasha mu mikorere myiza ya neutrophils zikaba ari ubwoko bumwe bw’insoro zera zishinzwe kwica utunyabuzima tuza mu mubiri tugamije kuwangiza no kuwugirira nabi.

Kudakora siporo rero bituma izi nsoro zicika intege nuko imikorere yazo ikagabanyuka.

  1. Kudasinzira bihagije

Nubwo utabyumva cyangwa utapfa kubimenya nyamara iyo usinziriye uturemangingo two mu maraso yawe dushinzwe kurwanya mikorobi niho dukora cyane ngo twirukane izo mikorobi ziba zinjiye. Kutaryama no kutaruhuka bihagije rero bigira ingaruka ku mikorere y’utwo turemangingo bigatera umubiri kunanirwa nuko bigatera kugabanyuka k’ubudahangarwa

  1. Kurya nabi

Iyo akenshi tuvuze kurya nabi abantu ntibabyumva kimwe. Kurya nabi ni ukurya ibitujuje intungamubiri, kurya ibirimo ibyangiza umubiri byinshi, kurya byinshi cyane no kurya bicye cyane. Ni byiza kurya indyo yuzuye, ikaba ari indyo irimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara. Iyo kimwe muri byo kibuze, indyo ntiba yuzuye. By’umwihariko kurya ifunguro ritarimo Vitamin C na Vitamin E bigira ingaruka ku budahangarwa kuko izi vitamin ari zo z’ingenzi mu gutuma ubudahangarwa bukora neza.

Ibinure bigerekeranye, kurya amasukari menshi byose binaniza insoro zera mu mikorere yazo kandi ni zo zigira uruhare mu mikorere myiza y’ubudahangarwa bwacu zisohora mu mubiri zikanica mikorobi cyane cyane bagiteri na virusi.

Nakora iki?

Nkuko tubibonye, ibitera kugabanyuka k’ubudahangarwa ni ibintu bishobora gukosorwa ku buryo bworoshye;

  • Gukora siporo ihagije uko ushoboye
  • Kurya indyo yuzuye kandi ikungahaye ku ntungamubiri
  • Kwirinda no kurwanya stress n’ikiyizana
  • Kuruhuka no gusinzira bihagije (byibuze amasaha 7 ku bantu bakuru)

Nibyo bizagufasha kugira umubiri wuzuye ubudahangarwa kandi ukomeye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments