Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyanza umwana yuriye imodoka arahanuka bimuviramo gupfa

Mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru ibabaje y’umwana ukiri muto wuriye imodoka iri kugenda (Gupanda), birangira ahanutse yikubita hasi birangira aje kuhasiga ubuzima.

Ku munsi wejo hashize muri uyu mudugudu wa Rukari nibwo imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari irimo itambuka, umwana w’umuhungu uri mu kigero k’imyaka 15 ayigenda inyuma arayurira (arayipanda), nyuma nibwo umushoferi yaje kongera umuvuduko, umwana aza gucikwa yikubita hasi.

Abaturage babonye iyi mpanuka iba bavuze ko uyu mwana w’umuhungu witwa Tuyishime Léo, atikubise hasi ngo ahite apfa, ahubwo yikubise hasi, nyuma police irahagera ndetse hahamagarwa n’imbangukira gutabara ijyana uwo mwana kwa muganga (Mu bitaro bya Nyanza) ari naho yaje gupfira.

Amakuru akomeza avuga ko umushofiri wari utwaye iyo modoka yari ivuye kuzana ibyuma byo kubaka amapironi, yakomeje arigendera ubwo umwana yagwaga hasi, gusa nyuma yaje gutabwa muri yombi ndetse ubu ari gukurikiranwa.

Bamwe mu bana benshi bakuze kubura ubuzima cyangwa bagakomereka bitewe no kurira imodoka zigenda (Gupanda), niyo mpamvu rero ababyeyi basabwa gutoza abana babo kutajya bashaka gupanda, ndetse buri Munyarwanda akihatira kujya acyaha umwana wese abonye ashaka kurira imodoka.

Abashoferi nabo barakangurirwa kujya birinda gukora ibintu bishobora guteza aba bana guhanuka igihe buriye imodoka zabo, ibyiza ni uko bashaka uko bahagarara bakabacyaha neza bakavaho aho kubahanura, kuko nabo ubwabo baba biteza ibibzao.

 

 

 

 

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments