Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Inzoka zo mu nda zishobora kugutera umubyibuho ukabije ! Sobanukirwa

Hari imvugo imenyerewe ariko ikoreshwa mu gusererezanya ivuga ko abantu bamwe babyibushye biba atari ukubyibuha ahubwo ari inzoka ziba zarababyimbishije. Nubwo akenshi abavuga ibi bataba babanje gupima uwo muntu ngo bamenye koko niba ari byo, nyamara burya inzoka ziri mu bintu bishobora gutera kubyibuha kudasanzwe, nubwo bidaterwa n’ubwinshi bwazo.

Akenshi iyo umuntu arwaye mu nda duhita twiyumvisha ko ubwo yatumbye, ari kuribwa se, cyangwa yagize impiswi. Nanone duhita dutekereza kwituma impatwe, ikirungurira n’ibindi bimenyetso binyuranye.

Ni gacye dutekereza ko burya umunaniro, umubyibuho udasanzwe, kutaringanira kw’imisemburo, umunabi nabyo bishobora guterwa no kuba ufite inzoka zo mu nda.

Nubwo turi kuvuga inzoka zo mu nda nyamara kandi hano turavuga n’izindi ndiririzi na mikorobe zishobora kujya mu rwungano ngogozi nka amibe, H.pylori, imiyege na za bagiteri zinyuranye.

Ni gute namenya ko mfite izo ndiririzi mu nda?

Ibi ngibi bimenywa iyo bagukoreye ibizami binyuranye byaba iby’amaraso cyangwa iby’umusarane. Icyakora niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, wakihutira kujya kwisuzumisha :

  • Indwara z’imikorere mibi y’urwungano ngogozi zihoraho 0 Ikirungurira kutagogorwa kw’ibiryo, gutumba ibyuka mu nda, …)
  • Umunabi, kwiheba no kwigunga
  • Guhora wumva ushaka ibintu birimo isukari no kumva wayirigata
  • Umubyibuho udasanzwe kandi utagaragaza ikiwutera, kimwe no gushaka gutakaza ibiro ariko ukabona ntibigabanyuka
  • Ubwivumbure ku mafunguro amwe n’amwe kandi mbere warayaryaga (ubugari, ibijumba, umuceri,ibishyimbo,…)
  • Impinduka ku misemburo ku bagore, harimo imihango ihindagurika ku buryo budasanzwe no kuribwa cyane uri mu mihango.
  • Umunaniro
  • Gutonekara mu ngingo

Ni gute inzoka zo mu nda n’inziririzi bitera umubyibuho udasanzwe ?

Iyo dufite imwe muri izo ndwara zifata urwungano ngogozi (inzoka, bagiteri, imiyege, indiririzi, …) zangiza agahu k’imbere mu nzira y’igogorwa. Hashobora kuba mu muhogo, mu gifu cyangwa mu mara. Ibi bituma rero umubiri wacu utabasha gukamura intungamubiri zose zinjiye binyuze mu byo twariye kuko hari agace runaka kakabikoze none kangiritse. Ibi bigira ingaruka ku bindi bice by’umubiri, ni nayo mpamvu ibimenyetso bishobora kugaragarira ahandi nkuko hejuru twabibonye.

Ku bijyanye no kongera ibiro hano hazamo uruhare rw’umusemburo wa cortisol. Iyo dufite ikibazo mu nzira y’igogorwa, ibi bitera kubyimbirwa mo imbere aho ikibazo kiri nuko ubutumwa bugahita butangwa buvuga ko umubiri wacu ukeneye cortisol nyinshi kuko uyu ni umusemburo ushinzwe kurwanya ububyimbirwe mu mubiri. Nyamara kandi uyu musemburo wa cortisol ushinzwe nanone kubika ibinure niyo mpamvu iyo ukozwe ari mwinshi byongera umubyibuho cyane cyane ku gice cy’inda bitewe n’ibinure byahitekeye.

Nakora iki ?

Icyo gukora nta kindi, ni ukugana ivuriro rikuri hafi bakagufata ibizami bakakurebera niba koko umubyibuho wawe ufite aho uhuriye n’izo nzoka noneho bakaguha imiti ivura za nzoka.

Nyuma y’imiti uhabwa niho noneho wafata ifunguro rigufasha kugabanya ibiro rigizwe; n’imbuto, imboga zidatetse (salade) amazi y’akazuyazi arimo indimu n’ibindi binyuranye byagufasha.

Uramenye ntibazajye baguserereza ngo ubyimbyemo utuyoka, kandi kwa muganga nta wakubujije kujyayo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments