Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Itangazo rya REB rigenewe ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza

Urwego rw’igihugu rw’uburezi rwatangaje ko hari gahunda yashyizweho yo gufasha abana bigaga mu mwaka wa 1, uwa 2, n’uwa 3 w’amashuri abanza, batabashije gutsinda amasomo neza ngo bimurwe mu wundi mwaka.

REB yatangaje ko yashyizeho ukwezi ko gufasha aba banyeshuri gusubiramo amasomo cyane cyane ayo batumva, ndetse bakaba bafashwa no kwimuka bakava mu mwaka umwe bakajya mu wundi.

Uku kwezi ko gutanga imfashamasomo kuzatangira ku wa 29 Nyakanga 2024, aho amasomo azahabwa aba bana azamara igihe kingana n’ukwezi.

Aya masomo azafasha abana kwiyungura ubumenyi mu masomo batumvaga ndetse abe yafasha bamwe mu bari barasibiye kuba bakwimurwa mu wundi mwaka. Ababyeyi rero barasabwa kohereza abana bose bireba (abatsinzwe), kugirango bafashwe.

Ababyeyi batandukanye bavuga ko ubu buryo buje gufasha abana babo kongera ubumenyi mu masomo atandukanye batsinzwemo.

Umwe mu babyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa yasobanuye ko umwana we yari buzasubiremo amasomo yatsinzwe kugira ngo azabashe kwimuka mu mwaka wa gatanu.

Ati “Ubwo bazabanza kubasubiriramo amasomo yo mu mwaka bigagamo yabatsinze ni byiza gusa mfite impungenge ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ataba yabashije kubifata no kubyumva neza.”

Kuba iyi gahunda igamije kuzamura ubushobozi bw’umunyeshuri na byo abibonamo ko ari byiza kuko hari igihe umwana usanga yatsinzwe kubera impamvu nyinshi. Igihe rero yafashijwe akabona amanota amwimura akajya mu mwaka ukurikiyeho ngo byaba ari byiza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments