Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hatangajwe umunsi wo gushyingura Nyakwigendera Vava hasabwa n’inkunga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 nibwo inkuru y’inshamugongo yuko Valantine wamenyekanye nka Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi.

Ni inkuru yababaje abantu benshi, cyane abo mu muryango we ndetse nabakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ko ari umwe mu bantu bakundaga gusetsa no gushimisha benshi ku rubuga rwa Youtube.

Amakuru yatangajwe n’abantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera, avuga ko Valantine wamenyekanye nka Dorimbogo azashyingurwa ku munsi wo ku wambere tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Kuri ubu harasabwa inkunga yo kugirango haboneke ubushobozi bwo guherekeza neza Nyakwigendera, dore ko kugeza ubu nta bushobozi buhari bwo kumushyingura ndetse nayo kugura isanduku ntayo.

Uwanditse ubu butumwa bwo gutanga ubufasha, yasabye abantu bose gutanga uko bifite ndetse abizeza ko amafaranga yose  araza kugezwa kuri Mama wa Valantine kugirango yifashishwe mu bikorwa byo gushyingura.

Abantu bose bumva bashaka gufasha baranyuza ubufasha bwabo kuri nimero 0788823315 iyi nimero ibaruye kuri Gerard Mbabazi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakomeje gushishikariza abantu bagaburiwe na Dorimbogo (Aba-Youtubers) kuba bafasha umuryango we usigaye kuko ngo bibabaje kuba harabuze abamufasha ngo avurwe kandi yarabahesheje amafaranga menshi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments