Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Prince Kiiz uvugwaho gushinga studio ye yamaze gutandukana na Country Records

Utunganya umuziki (Producer) uzwi nka Prince Kiiz, yahagaritse gukorana n’inzu itunganya umuziki ya Country Records bivugwa ko agiye gutangiza studio ye bwite. 

Prince Kiiiz yatangiye gukorera muri Country Records muri Werurwe 2023, we na Real Beat na Pakkage, byari muri gahunda yo kuziba icyuho cyari gisizwe na Producer Element wari umaze gutandukana na yo. 

Kiiiz nyuma yo gutandukana na Country Record, abantu ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutangaza ko yaba yahise yerekeza muri studio ya 1.55 am, izwiho gukora indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Kenney Sol ikaba inarimo producer Element “Eleeh” 

Icyakora hari amakuru avuga ko uyu mu producer ukiri muto, nta biganiro yigeze agirana na studio ya 1:55 am nkuko bivugwa, ahubwo ko ateganya gufungura studio ye bwite, ishobora gufungura ibikorwa vuba aha. 

Kiiiz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yamenyesheje abafana be ko atagikorera muri Country Records, ko ari mu gutegura ahandi akomereza urugendo rwo gutunga umuziki. 

Ku rubuga rwa Instagram Kiiz yagize ati: “Byari ibintu byiza kandi ndabashimira urukundo n’inkunga mwanyeretse. Ibintu bishya kandi bishimishije biri imbere, komeza ukurikire”. 

Kuva muri Country Records kwa Prince Kiiz byabaye inkuru y’inshamugongo kuri nyirayo Noopja, wari ukirimo guhangana no kugarura mu murongo Country Records, nyuma y’aho producer Element na we yari yatandukanye na we. 

Mu masezerano y’umwaka umwe yari afitanya na studio ya Country Records, Kiiz yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo Funga Macho ya Bruce Melodie ndetse akanakora remix yayo (When she’s around), Bruce Melodie yakoranye na Shaggy. 

Kiiz kandi yakoreye umuhanzikazi Bwiza, iyitwa ‘Do me’ na yo yakunzwe n’abatari bake, akorera Juno Kizigenza iyitwa Zezenge ndetse anakorera Chris Eazy iyitwa Lala n’izindi yakoze  zakunzwe. 

Prince Kiiiz wize umuziki mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, yatangiye kumenyakana mu 2022 ubwo byavugwaga ko agiye kwinjira muri 1:55AM Ltd anayikoramo igihe gito mbere yo kwerekeza muri Country Records mu 2023. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments