Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abanyarwanda baba muri Kenya bizihije umunsi wo kwibohora

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Kenya bizihije umunsi wo kwibohora nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ubusanzwe uyu munsi wo kwibohora wizihizwa mu Rwanda tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka nkuko uyu mwaka byagenze. Uyu munsi ku Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, baba abatuye imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ni ingenzi cyane kuko ari umuntsi wibutsa buri Munyarwanda wese ko Abanyarwanda batsinze kandi ko ibyabaye mu mwaka wa 1994 bitazongera ukundi.

Mu gihugu cya Kenya aho aba Banyarwanda bizihirije uyu munsi, Ibirori byari byitabiriwe n’abantu barenga 800, harimo Abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda, Abanyarwanda baba muri Kenya n’abaturutse mu Rwanda , Inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda, Ambassador w’u Rwanda muri Kenya ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro batandukanye baturutse impande n’impande z’Isi.

Ibi birori kandi byari byitabiriwe na bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda, muri ibyo by’amamare harimo Intore Massamba,  Dj Sonia, n’abandi.

Muri ibi birori kandi byitabiriwe na benshi mu rubyiruko,  Kompanyi y’indege mu Rwanda, Rwanda Air yatangiyemo impano za ticket 2 z’indege ku rubyiruko rwujuje imyaka 30. Bisobanuye ko abo bahawe Ticket z’indege bavutse mu myaka 30 ishize mu matariki yo kubohora igihugu.

Abarenga 800 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda, bitabiriye ibirori byo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Ambassador w’u Rwanda muri Kenya yitabiriye ibirori byo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora30.
Abanyacyubahiro baturutse impande zitandukanye z’Isi bifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Kenya Kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ibirori byo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Kompanyi y’indege mu Rwanda, Rwanda Air yatanze impano za ticket 2 z’indege ku rubyiruko rwujuje imyaka 30.
Abingeri zose bitabiriyeibi birori byo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30.

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments