Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ese wari ubizi ko diabete yakuviramo gucibwa amaguru cyangwa amano ? Menya aho bihurira

Hari benshi bumva ko hari bamwe mubarwaye iyi ndwara ya Diabetes bashobora kugera aho bacibwa amaguru cyangwa ibirenge kenshi ngo bitewe n’iyi ndwara, gusa bagasigara badasobanukiwe naho bihurira kukuba umuntu abana n’uburwayi bw’isukari maze bikazamuviramo gucibwa amaguru!

Muri iyi nkuru turabibavira imuzingo aho bituruka kugira ngo umuntu umaranye iyi ndwara y’isukari igihe kirekire abe yakwisanga ari kurutonde kwa Muganga rwabashobora kubura ibice byabo by’imibiri nk’amaguru.

Ubusanzwe iyo umuntu afite Diabetes ubushobozi bw’umubiri mubijyane no kugenzura isukari burarindimuka kuburyo isukari iba itakibasha kuringanizwa uko bikwiye, keretse iyo agannye abaganga bakamuha imiti imufasha. Iyo isukari iri hejuru cyane byigihe kirekire ibi bituma udutsi tugendamo amaraso twangizwa niyo sukari nyinshi iyo bikomeje gufata igihe kirekire bigenda bituma habamo iyangirika ry’uturemangingo.

Ikindi rero nuko iyo amaraso adatembera neza uturemangingo tubanza kugira ibibazo ni uturemangingo duherereye kure y’umutima kandi amaguru niyo yambere ari kure y’umutima ariyo mpamvu amaguru n’ibirenge biba mubice byibasirwa cyane kurusha ibindi.

Ibi byose twavuze kandi bigira ningaruka kumyakura iri mu gice  cyabasiwe niyangirika ry’uremangingo cyane (amaguru b’ubirenge) iyo myakura iyo igize ikibazo bituma icyo gice gitakaza ubushobozi bwo kumva cyane cyane ububabare, ibi bikongera ibyago byo gukomereka cyane.

Iyo umuntu agize ikimukomeretsa kuri cya Kirenge cyangwa ku Kuguru, ntibiba byoroshye gukira kuko udutsi tamanura amaraso tuyakura kumutima aba atagitembera neza muri icyo gice kubera iyangirika cy’imitsi iyabora amaraso. Ubusanzwe ahakomeretse hakizwa nuko ibyo turya byuje intungamubiri bigendera muri y’amaraso nuko byagera aho hakomeretse umubiri ukihuta gusubirana. Gusa ku muntu urambanye iyi ndwara ya diabetes ntabwo igikomere kiba cyakira byoroshye ahubwo kubera iyo sukari aba afite ibyago ko udukoko dukunze kwitwa Microbe cg Infections twamwinjira igisebe kikarushaho kugenda gikura.

Iyo igikomere kibaye kinini cyane kandi kitakibashije kuba cyakira byoroshye nibwo usanga Muganga  afata amahitamo yanyuma yo kuba agomba guca ukwo Kuguru cyangwa Ikirenge mu rwego rwo kurinda ko izo Mikorobe zakwirakwira nahandi hose mu mubiri kuko byo bishobora no kumuhitana vuba.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments