Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mutsinzi Ange Jimmy n’ikipe ye bitwaye neza muri UEFA bishoboka

Umukinnyi w’Umunyarwand Mutsinzi Ange Jimmy ni umwe mu bafashije ikipe ya Zira FK kwegukana intsinzi ubwo bakinaga na Dunajská Streda yo muri Slovakie bakayitsinda ibitego 4-0.

Zira FK yo mu cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan akaba ari nayo akinira mo, ni imwe mu makipe meza muri kiriya gihugu, rero ikaba yanyagiye Dunajská Streda ubwo bakinaga umukino w’ijonjora rya  UEFA Conference League.

Iyi Kipe ya Zira FK yaje gushaka tike yo kujya mu matsinda ya  UEFA Conference League nyuma yo gusezererwa na FC Sheriff yo muri Moldova muri UEFA Europa League.

Mutsinzi Ange Jimmy wafashije iyi kipe kwitwara neza, muri uyu mukino yabanje mu kibuga ndetse akina iminota 90 yose.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 1 Kanama 2024 mu gihe yakomeza yahita ikina icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma yaharenga agahita ijya mu matsinda ya UEFA Conference League.

Mutsinzi Ange Jimmy mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yerekeje muri Zira FK ayisinyira imyaka 3 avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments