Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Amerika n’ibihano byayo ntibidukanga” AFC/M23 ntikozwa guhanwa na Amerika

Ku wa 25 Nyakanga 2024 nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano ihuriro rya AFC?M23 ndetse n’abayobozi baryo barimo Nangaa, Bertrand Bisimwa na Charles Sematama.

Gusa Coroneli Nangaa umuyobozi w’iri huriro ry’umutwe wa gisirikare, avuga ko ibi bihano byabashyiriweho ntacyo bibabwiye ndetse ko ababishyizeho ndetse nabyo ubwabyo bitazababuza gukomeza kurwana urugamba batangiye rwo kubohora igihugu, ndetse agerekaho ko n’imanza Leta ya Congo imazemo iminsi , ntacyo zivuze kuri bo kuko ntacyo zabahinduraho.

Ibi bibaye kandi nyuma y’iminsi 2, Leta y’i Kinshasa itangije urubanza rwo kuburanisha Coroneli Nangaa na bagenzi be 25 baregwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi, gusa muri aba 25, 5 gusa nibo bafitwe na Leta ya Kinshasa naho abandi 20 bibereye ku rugamba bari kuburanishwa badahari, muri abo bari ku rugamba na Coroneli Nangaa abarimo.

Nyuma y’itangazo rya Amerika, Coroneli Nangaa yigaramye ibi bihano agira ati: “nta bihano bitemewe cyangwa imanza zidafite ishingiro zizaduhungabanya mu rugamba rwiza turimo rwo kuzahura igihugu”.

Umuyobozi wa AFC/M23 yakomeje  ati: “Nk’abanye-Congo nta kintu na kimwe kizadukumira muri uru rugamba rwiza rwubahirije itegekonshinga rugamije kubohora abaturage ba Congo, hashingiwe ku ngingo ya 64 y’itegekonshinga ryacu. Ni uburenganzira bwacu nk’abanye-Congo”.

Ibi byose kandi bije hari amakuru avuga ko Leta ya Congo yaba iherutse kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Coroneli Nangaa avuga  ko akajagari ndetse n’akarengane kagaragara mu miyoborere ya DRC kagomba gushyirwa ku iherezo, akomeza anenga Amerika nk’igihugu gikuru  cyakabaye igihuza, ahubwo kikaba gitangiye kubogamira uruhande rumwe.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments